Print

Niwe muntu wa mbere ku isi ufite ubushobozi bwo guhindukiza ijosi rikareba inyuma(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 10 November 2017 Yasuwe: 3421

Muhammad Sameer umusore wo mu gihugu cya Pakistan akomeje gutungura abatari bake bitewe n’ukuntu afite ubushobozi bwo guhindukiza ijosi rye rikareba inyuma cm 180. Ibintu bitangaje kandi bitigeze bigaragara ahantu henshi kuri iy’Isi.

Ku myaka 14 gusa y’amavuko Sameer akomeje gutangaza abantu bitewe n’uburyo agoronzora ijosi rye rikareba inyuma. Aganira na Daily maily uyu musore yatangaje ko iyi myitozo yayitangiye afite 6 gusa. Hari nyuma yo kureba umukinnyi wa filime wo mu Buhinde wakoraga ibisa nabyo maze nawe ahitamo kumwigana. Gusa ntibyamworoheye kuko nyina yahoraga amukubita amubwira ko ibyo akora atari byo nyamara we yari yabibonyemo impano.

Muhammad Sameer ngo yaretse amashuri ye akiri muto maze yifatanya n’abandi basore bakora itsinda ryo gususurutsa abantu rikaba ari ryo ryamufashije gufasha umuryango we mu bijyanye n’amafaranga dore ko papa we yarwaye indwara y’umutima kandi bakaba nta n’ubushobozi buhambaye bari basanzwe bafite.

Kuri ubu Muhammad Sameer amaze kuba icyamamare cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga kuko amaze kuba umuntu wa mbere ku Isi ugaragaje ubuhanga mu guhindukiza ijosi rye rikareba inyuma cyane kugera kuri cm 180.