Print

Nahemukiye umusore dukundana none bigiye kunkoraho-NKORE IKI?

Yanditwe na: Martin Munezero 10 November 2017 Yasuwe: 6335

Umukobwa twahaye izina rya Diane yatwandikiye yifuza inama z’abasomyi b’urubuga umuryango.rw aho afite ikibazo cyo guca inyuma umusore bakundanaga bakamutera inda none akaba yabuze aho ayerekeza.

MBIGENZE NTE?

Naciye inyuma umukunzi bantera inda none nabuze aho nyerekeza, mbigenze nte?

Nitwa Diane (izina ryahinduwe), Ndabasuhuje abakunzi bagiye kungira Inama MBIGENZE NTE? ndi umukobwa wendaga gushinga urugo, nari mfite umusore w’imfura unkunda cyane kandi akanyizera n’ubwo atashoboraga gusoma umutima wanjye, yansabye ko twabana ndabyemera, ubu twari dutegereje kubana, namucaga inyuma ntanabitekereza kuko yanyizeraga.

Byageze aho yagira icyo ambaza kijyanye no kuryamana nkamwamaganira kure musaba ko yarindira ko tubana kandi ko atari uko nteye mubwira ko abasore bashyira imbere ibyo nta rukundo baba bafite, gusa nyuma narebaga uko nigenza. Kuri ubu maze guhura n’akaga kuko namaze kumenya ko nasamye, kandi uyu musore wanteye inda simukunda byo kubana pe, uretse ko twahuzwaga n’irari, nashyize igitutu ku musore dukundana ngo tubane vuba ambwira ko ngomba kwitonda nk’amezi abiri kandi uko bitinda niko ibyanjye bijya ku karubanda.

Nanagerageje kubibwira uwayinteye arabyemera gusa ambwira ko abona tutabana kuko ngo atanyizera nk’umugore wakubaka urugo gusa ambwira ko azamfasha kandi nibeshye nkamukuriramo inda bizangora, gusa ibyo sinanabikora kuko sinakwihekura rwose’’

“Ubu se koko mbigenze nte, ko uwo twiteguraga kubana arushaho ku nkunda, amagambo meza, kunyitaho, ama cadeaux yajyaga ampa nsigaye ngira isoni zo kujya kuyafata nkamusaba kuyohereza kuko mba numva isoni ari zose, ubu se koko mbaye uwande, mungire inama abarimo gusoma ubu buhamya . MBIGENZE NTE?.’’MURAKOZE


Comments

12 November 2017

Rekareka Ntiwihekure


12 November 2017

Mubwiz Ukuri Hama Umusab Ikgongwe,abigme Bubu Muragoz Kwizera,uwubizey Akabiygurira Mumufata Nkikijuju.Imana Iguharire Ugir Amahoro


Theogene 11 November 2017

Niko muteye ntawaguse ka ugukunda ukamwima ugagaha abandi ngo atazamenya ko uri ikirara.n tabwo wagakwiye kugisha inama ubu wari kuyigisha utarayiterwa .inama yicyaha nukwiyahura


Theogene 11 November 2017

Niko muteye ntawaguse ka ugukunda ukamwima ugagaha abandi ngo atazamenya ko uri ikirara.n tabwo wagakwiye kugisha inama ubu wari kuyigisha utarayiterwa .inama yicyaha nukwiyahura


Theogene 11 November 2017

Niko muteye ntawaguse ka ugukunda ukamwima ugagaha abandi ngo atazamenya ko uri ikirara.n tabwo wagakwiye kugisha inama ubu wari kuyigisha utarayiterwa .inama yicyaha nukwiyahura


Theogene 11 November 2017

Niko muteye ntawaguse ka ugukunda ukamwima ugagaha abandi ngo atazamenya ko uri ikirara.n tabwo wagakwiye kugisha inama ubu wari kuyigisha utarayiterwa .inama yicyaha nukwiyahura


11 November 2017

Wowe uzajyeyo umuhe nkuko nabandi wabahaye.ec ubundi wizera neza ko atabizi ibyo byawe?ahaa!abaye abizi yazaguhemukira kumunsi wa marriage.wibuka gasaro mirelle na twagirimana bonaventure?itonde rero......!


happy 11 November 2017

nta soni ukaza gusaba inama uri bwenge bucye gusa!none ko wamuhakaniye ko mubikora ukajya usambana wajyagayo utamureba uri indaya mbi kandi ufite n’umutima mubi,n’ubundi nimubana uzajya umuca inyuma,ikigaragara kandi uri n’umugome kamere yawe si nziza na gato uri umuhemu uri bamwe bakora icyaha bakumva ntacyo bibabwiye,ubwo se uri gupanga ubukwe bw’iki?ikindi imbwa yaraye ku gasozi yitwa igihomora


11 November 2017

muhishuk uze ubi mubwira


11 November 2017

Nambuwomwakumber.Akigukundawobugizamahigwe.Fatiraho.Umusabikigongwekukowaramukoreyamakosa.


11 November 2017

Njye ndabona wakwihangana kuko warahemutse!Ibyo N’ibisubizo By’icaha.Mugereho Umusabe Imbabazi Hama We Ubwiwe Yafata Icyemezo Kuko We Ntacyo Ugikora Mubane Bitamuvuyeho Ngwarengere Ivyo Wamukoreye.


11 November 2017

jye ndabona wakwihangana kuko warahemutse!Ibyo N’ibisubizo By’icaha.Mugereho Umusabe Imbabazi Hama We Ubwiwe Yafata Icyemezo Kuko We Ntacyo Ugikora Mubane Bitamuvuyeho Ngwarengere Ivyo Wamukoreye.


11 November 2017

Ihangane iyibyare maze urere umwana ,ntakindi mbona kuko vyarakugoye kuko kirazira guhemukira umukundwa wawe


11 November 2017

Nimba Koko Uwo Ukunda Vyagenze Uko Genda Umuyagire Ivyakubayeko Vyose Umufukame Imbere Umusabe Imbabazi Gusa Ugende Witeguriye Inyishu Yose Aguha Arukukwanka Urukukubabarira Ubishire Mu Mutima Kuko Niwamujako Wabimuhishije Hanyuma Akabimenya Murashobora Guca Mwahukana Rero Urwo Utari Busibe Worumara Kare Genda Akubabarira Akubabarire Aguheba Aguhebe Ucumenya Iyindi Mitwe Ukoresha Mu Nyuma Nuwo Yayigutwaje


11 November 2017

Nikobigenda nakundi nukubyimenyera umuntu mubi imana niyabyemerako abana ntumwiza uzashake umusambanyi nkawe wari kuzamuzengereza


theophile 10 November 2017

ibaze nukuripee ubuse koko wagirwa iyihe inama nakugira shira ubwoba ubwirumukunziwawe ibyakubayeho kuko nhshakako wayimwegekaho nawamusore azaza kukureba bjbyare ibindi mwicare umubwizukuri nziko niba agukunda gusa bjramugora kubyakira nokongera kukwizera gusa ba intwri ubimubwire sibyo cg yeee wana mubesha koyagufashe kungufu kuko urukundo ruravuna kand hkarekana niyo nryarya phone ukayikuraho ntimuzongere nokuba mwanahura


10 November 2017

Igisubizo jyakuwayiguteye Nibwobuzima