Print

Impamvu zitera umugabo gusohora vuba cyangwa agatinda nuko yabigenza akabasha kurangiza mu gihe kiboneye-REBA HANO

Yanditwe na: Martin Munezero 10 November 2017 Yasuwe: 41602

Gutera akabariro ku bashakanye ni inkingi ikomeye ituma urugo ruramba kandi rugakomera. Iyo rero havutsemo ikibazo mu migendekere yabyo usanga umubano wa babiri utari kugenda neza nk’uko babyifuza.

Mu busanzwe igikorwa cyo gusohora ni igikorwa gituruka mu bwonko kandi kikaba ntabushake umuntu abigize mo ( reflex) kigenzurwa n’ umwakura (pudendal nerve ) ukoresha ibice by’ imyanya ndanga gitsina (uruhago rw’inkari, imabya, imboro na rugongo ku bagore ).

Gusohora ni igikorwa cyo kurekura amasohoro aturuka mu mabya (semen ) ndetse n’ uruvange rw’andi matembabuzi arekurwa n’utundi duce tugize imyanya myibarukiro y’ umugabo (accessory glands fluids ) byose bigahurira mu muyoboro w’ inkari ( urethra) .

Hari uburwayi butandukanye burebana no gusohora ari bwo :

- Gusohora icyinyumanyuma ( retrograde ejaculation)
- Gusohora vuba (premature ejaculation )
- Gutinda gusohora ( delayed or retarded ejaculation )
- Kudasohora (anejaculation or failure to ejaculate )

Uyu mwanya tugiye kurebera hamwe GUSOHORA VUBA no GUTINDA GUSOHORA mu buryo burambuye kugirango ibyotwibaza tubibonere ibisubizo.

Muri rusange bavuga “GUSOHORA VUBA “ iyo umuntu ( umugabo cg umusore ) asohoye atigeze abona umwanya uhagije wo gutegurwa ku byerekeranye n’ imibonano mpuzabitsina ndetse bikanaba bimutunguye atigeze yumva ashatse imibonano bihagije (minimal sexual stimulation & desire ).

Bishobora kuba iby’ ibihe byose (life-long or primary ) cg se byaraje nyuma ( secondary ) bitewe n’ impamvu runaka nko kubagwa , gukomereka , indwara zo mu mutwe ,… Akenshi impamvu yabyo iba itazwi ariko muri rusange usanga ari uruhurirane rw’ indwara z’ ubwonko( imitekerereze ) n’ iz’ imiterere y’ umubiri w’ umuntu (psychological and physical conditions).

GUTINDA GUSOHORA

Ni ukunanirwa gusohora ( kurangiza ) ku mugabo mu gihe kirekire kuva umugabo atangiye gushaka no gukora imibonano.

Uko abagabo bagenda bakura (basaza )ni ko n’ igihe basohorera kigenda kirushaho kwiyongera ( kiba kirekire ) hakaba n ‘ubwo gishobora kwiyongera kugeza ku minota 30 umugabo atarasohora uhereye igihe yatangiriye kugira ubushake.

Iki kibazo gishobora guterwa n’impamvu zinyuranye nka:

- Gukoresha imiti ivura depression( imwe n’ imwe )
- Kuba igitsina cy’ umugabo cyatakaje ibyumvirizo (perte de sensation sexuelle du penis)cyane cyane ku barwayi ba diabete
- Ihungabana ry’ imitekerereze (psychological disorders):nka nyuma yo gupfakara cg divorce.
- Hakaba n’igihe nta mpamvu iba izwi yabiteye ( idiopathic condition).
- Kujya gukora imibonano utiyizeye ko uri buze gushimisha umukunzi wawe (underestimation ),
- Kujya gukora imibonano uhangayitse (ufite depression )
- Kujya gukora imibonano ufite ibibazo by’amafaranga biguhangayikishije cyane ( ari byo uru kwitekerereza) .
- Kuba wakoreshejwe imibonano ku gahato (sexual repression )
- Kuba utigirira ikizere mu busanzwe (wisuzugura ko nta cyo ushoboye )
- Kuba utinya uwo mugiye gukorana imibonano( mutamenyeranye )
- Kuba mukoze imibonano nyuma y’amakimbirane atakemuwe neza .
- Kuba mutabanje kuganira neza ngo mubyinjire mo mwembi;
- Kuba washatse imbonano cyane kandi umwanya muremure (ugatinda kuyikora)
- Kuba utamenyereye imibonano (umubiri uba wumva ushaka ku maximize ayo mahirwe ubonye bigatuma umugabo asohora vuba ).

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo benshi bashakanye n’ abagore babarusha imyaka basohora vuba kurusha abashakanye n’ abo bari mu kigero kimwe.

Dore ibyiciri bitandukanye byo gutinda kurangiza:

Iby’ubuzima bwose (lifelong) : kuva umuntu atangiye gusohora (puberite ) kugeza ashaje

- Ibiza nyuma (acquired):mbere biba byari byiza bigahinduka nyuma
- Ibya rusange (generalized ) : iyo biba hatitawe ku wo mwakoranye imibonano N’ uburyo bwo gutegurana
- Iby’ umwihariko ( situational delayed ejaculation ) : iyi bitewe n’ uwo mwakoranye -imibonano uburyo mwabyinjiye mo .

Impamvu zishobora gutera gutinda gusohora twazikubira mu byiciri bibili ari byo :

- Imitekerereze (psychological causes )
- Imimerere y’ umubiri (physical causes )
- ICYO WAKORA KUGIRANGO WONGERE IGIHE CYO GUSOHORA MU GIHE UGIRA

IKIBAZO CYO KURANGIZA IMBURAGIHE:

- Gufata imiti irwanya ubwoba ,uburakari no kwiheba (anxiolytic & anti-depressant medications)
- Gukora imyitozo ngorora mubiri yoroheje mbere yo gukora imibonano
- Kwirinda kurakaranya n’umukunzi wawe mbere y’ imibonano
- Kwigirira ikizere ko ushoboye.

Gukorera imibonano ahantu hatanga umutuzo utikanga ko hari uri bubabone .
Hamwe n’ibyo byose twavuze haruguru, igihe ubona ufite ubwo burwayi kandi warakoze ibyo twavuze haruguru ngo ukire wakwegera muganga akagufasha kuko biravurwa kandi bigakira.


Comments

Jean Claude 11 January 2024

Muraho neza
Ibibazo nkibyo bikomeje gusenya Ingo nyinshi nanjye byari binsenyeye
Kubwa mahirwe mpura NINZOBERE KUBUZIMA NIMIRIRE ampa inyunganiramirire nazikoresheje amezi 2 none ubu maze imyaka 5 iwanjye Amahoro yaragarutse ubu maze no kubyara 2 Kdi gutera inda byari byarananiye
Kambahe number ze muzamuvugishe+250728853922/0784721024


mazi 26 December 2023

Ikibazo nabaza ese biterwaniki iyo wumva ushaka gukora imibonano umubiri ukanka cg wabikenera umvugire akajya mubinti ugasa nubivuyemo utakibikeneye wakoriki


Sostene 8 October 2023

MBARIZWA MURI ZAMBIA LUSAKA AHO BITA SOWETO: NANJYE NAGIRAGA IBYO BIBAZO BYO KURANGIZA VUBA, MBIMBARANA HAFI 5 YEARS, SO, HARI UMUGANGA WAJE INO SOWETO AZANYE IMITI AKANASUZUMA AKAGUFASHA BITEWE NUKO ASANZE BIMEZE, RWOSE UMUTI YAMPAYE WARAMFASHIJE NANUBU PE!! KDI AKORERA AHO KIGALI: MUZAMUBAZE NBR YE NI 0788354951


ntawuyirushintege Shapedrene 10 January 2023

Tubashimira uburyo mukomeza kuduha inama no kudufasha neza mubibazo tubabaza!


byiringiro patrick 23 September 2022

Nange ikibazo cyokurangiza Cuba ndakugira


bobo 15 March 2022

Ndashimy inama zanyu


Iranshubije Patrick 7 September 2021

Ese ko njye ntazo icyabiteye mwangira iyihe nama ko ndangiza vuba cyane?


Iranshubije Patrick 7 September 2021

Ese ko njye ntazo icyabiteye mwangira iyihe nama ko ndangiza vuba cyane?


Pascal Hakorimpano 12 January 2021

0782083271 tugufashe gukira


Pascal Hakorimpano 12 January 2021

Ufite icyo kibazo dufite food supplement zizewe zamufasha kwirinda ndetse zikanavura kuwahuye nibyo bibazo haba kurangiza vuba cg gutinda cg kwikinisha nyandikira +25078283271 WhatsApp and call


nitwa felicien 24 September 2020

Umuti urwanya ibwoba mugihe cyogukora imibonano mpuzabitsina witwanguki nawubona he?


4 January 2020

Narikinishije hanyuma nkora imibonano numukunzi wanjye ndangiza vuba ese byababyaratewe niki? mungire inama


4 January 2020

Narikinishije hanyuma nkora imibonano numukunzi wanjye ndangiza vuba ese byababyaratewe niki? mungire inama