Print

Umufana yafuhiye Meddy mu buryo budasanzwe ku buryo ashobora no gukora igikorwa kitari cyiza(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 10 November 2017 Yasuwe: 5633

Umuririmbyi Ngabo Jobert Medard wamamaye nka Meddy yashyize hanze amashusho y’umukobwa bivugwa ko bagiye kurushinga bamwe bumvikana bavuga ko bamufuhiye kuko adatwaye umunyarwandakazi.

Meddy cyo kimwe na King James ni abahanzi bakunda guhisha ibijyanye n’inkundo zabo ndetse iyo ubabajije ikibazo kijyanye nabyo bagikwepera kure cyangwa bakaguha igisubizo udashobora kwishimira.

Uyu muhanzi yashyize hanze amashusho y’umukobwa yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye "Burinde bucya" ufite inkomoko mu gihugu cya Ethiopia.

Uyu mukobwa yize ibijyanye n’ubuganga muri Amerika amaze igihe amenyanye na Meddy ndetse bamwe babanje kujya bakeka ko bakundana ariko Meddy akabyamaganira kure.

Aya mashusho yatumye bamwe mu bakunzi be batanze ibitekerezo ku rukuta rwa instagram ye bemeza ko Meddy agiye kurongora ndetse bamusaba ko yazabatumira bakabutaha n’ubwo bwabera muri Amerika.

Iyi ni ifoto igaragara mu mashusho Meddy yashyize hanze y’uyu mukobwa

Gusa hari umukunzi we wumvikanye avuga ko afuhiye Meddy cyane kuba agiye kurongora umunyamahanga arenze ku banyarwanda nabo bamukunda cyane.

Yagize ati "Undwaje umutima nukuri ndajya mu Kivu basi iyo utwara umunyarwanda ndafushye"

Meddy ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bakundwa n’umubare munini w’igitsinagore cyane cyane Abanyarwandakazi.


Comments

anonymous 11 November 2017

uwo mukobwa aziyahure none se niba abanyarwandakazi nta rukundo mwamweretse yari kubakunda gute ko mwigize ibiryabarezi.


10 November 2017

Nibisanzwe nagishya kirimo tugomba gutubura imiryango bose nabagore ikindi abiwacu barirata