Print

Indaya yarashe umugabo imuziza kuyibihiriza

Yanditwe na: 11 November 2017 Yasuwe: 4108

Umukobwa witwa Marissa Wallen w’imyaka 21 ukomoka muri Amerika mu mugi wa Washington,yatangaje ko yarashe umugabo basambanaga amasasu 2 mu mutwe amuziza ko atamukoreye imibonano mpuzabitsina uko abishaka.

Uyu mukobwa wicuruza yatangarije abapolisi bo muri uyu mugi wa Washington ko yarashe uyu mugabo amasasu 2 mu mutwe kubera ko atamushimishije ubwo bakoraga imibonano mpuzabitsina ikoreshejwe ururimi (Oral sex).

Merissa akimara kurasa uyu mugabo,yahise amwiba ikofi ye yari irimo ibihumbi 9 by’amadolari ndetse akoresha ikarita ye ya Bank (Visa Card) nkuko byatangajwe na polisi y’uyu mugi.

Yagize iti “Yemeye ko yarashe uyu mugabo abitewe n’uko atamushimishije mu mibonano mpuzabitsina ikoreshejwe ururimi abura uburyo bwo kubimubwira.”

Uyu mugabo yarasiwe mu rugo rwe n’iyi ndaya, ku italiki ya 24 Ukwakira aho yatabawe atarashyiramo umwuka ndetse kuri ubu aracyari mu bitaro.

Polisi ya Washington yafashe uyu mukobwa amaze gukoresha ibihumbi 12 by’amadolari y’uyu mugabo.