Print

Imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda ubwo zagaragarizaga Perezida Kagame ubuhanga n’ubushobozi zifite

Yanditwe na: Martin Munezero 11 November 2017 Yasuwe: 5289

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu yitabiriye imyitozo ya gisirikare y’ingabo z’u Rwanda y’urukomatane rw’intwaro, mu kigo cya gisirikare i Gabiro mu karere ka Gatsibo. Ni imyitozo imugaragariza ubuhanga n’ubushobozi bw’ingabo mu bya gisirikare.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Twitter rwa Village urugwiro, Iyi n’imyitozo igizwe n’ibice bitandukanye birimo icy’ingabo zirwanira ku butaka n’izirwanira mu kirere. Mu busanzwe ingabo zikoresha uburyo bukomatanyije mu ntambara rimwe na rimwe iyo zishaka kuzuzanya, aho nk’indege zifasha abasirikare barwanira ku butaka.

Iyi myitozo kandi igaragariza umukuru w’igihugu intera ingabo zigezeho mu bushobozi zifite ku bijyanye no kurinda ubusugire bw’igihugu n’ubwirinzi muri rusange.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col Munyengango Innocent avuga ko impanuro za Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’igihugu zibatera ingabo mu bitugu ku bijyanye no kuzuza inshingano zabo.

Mu mpanuro umukuru w’igihugu akunze guha abasirikare harimo kurangwa n’ubunyamwuga mu kazi kabo ko kurengera ubusugire bw’igihugu ndetse no kubahiriza indangagaciro ziranga umusirikare w’u Rwanda baharanira kuba urugero rwiza mu bandi. Imyitozo nkiyi kandi yari yabaye umwaka ushize mu kwezi kw’Ugushyingo.










Foto : Flickr/Paul Kagame