Print

Safi yatangaje izina ry’indirimbo yakoranye na Meddy n’igihe izasohokera

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 11 November 2017 Yasuwe: 1353

Umuririmbyi Niyibikora Safi wamamaye nka Madiba uherutse kwipakurura itsinda rya Urban Boys,yamaze gutangaza amazina y’indirimbo nshya yakoze ndetse n’igihe igomba kugira hanze.

Iminsi 8 iruzuye Madiba, yeruye ku mugaragaro ko asohotse mu itsinda rya Urban Boys yari amaze mo imyaka igera ku 10, aho avuyemo begukanye ibikombe bikomeye byabateretse mu ruhando rwa muzika batajegajega.

Kuri afishe yamamaza iyi ndirimbo hariho Safi agaragara aseka ariko Meddy ntawuriho nk’uko abantu bari babyiteze. Iyi ndirimbo igomba kujya hanze mu buryo bw’amajwi.

Madiba uherutse kwandika ubutumwa burebure kuwa 04 Ugushyingo 2017 ashimangira ko yamaze gutangira urugendo rushya rwa muzika yahishuye ko indirimbo yakoranye n’umuhanzi Meddy wasubiye muri Amerika yitwa Got it.

Nk’uko Safi Madiba abitangaza iyi ndirimbo izagera hanze ku italiki ya 14 Ugushyingo 2017.Ni indirimbo ahuriyeho na Meddy ndetse bamaze no gufata amashusho yayo mu gihugu cya Uganda.

Sasha Vybz wo mu gihugu cya Uganda wafashe amashusho y’iyi ndirimbo niwe wahishuye bwa mbere ko Safi yasezeye mu itsinda rya Urban boyz.Icyo gihe uyu mugabo yanditse ubutumwa buha ikaze Safi mu rugendo rwa Solo yatangiye wenyine.

Ejo hashize taliki ya 10 Ugushyingo 2017 mu kiganiro n’itangazamakuru bagenzi be bahoranye, Humble na Nizzo bemeje ko bagiye gukomeza itsinda kandi ko banafite imishinga myinsi bagiye gusubukura.

Iyi ndirimbo "Got it" niyo ya mbere Safi agiye gushyira hanze kuva yatangaza ko yamaze kwipakurura Urban Boys bari bamaranye imyaka irenga icumi.

Izina ry’iyi ndirimbo ya Safi rije rikuraho urujijo kuko byari byabanje gutangazwa y’uko izaba yitwa "Nukuri".

Uretse ‘Got It’ igiye gusohoka, biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Safi ashyira hanze indirimbo yakoranye na Ravanny usanzwe ufashwa bikomeye na Diamond.

Kugeza ubu indirimbo zimaze kumenyekana ko Safi yakoze ari wenyine ni ebyiri.Gusa hari abavuga ko zirinze izo binashimangirwa n’ibimaze iminsi bivugwa na mugenzi we,Nizzo wahamije y’uko Safi afite indirimbo zishobora gukwira umuzingo.

Kuwa Gatatu tariki 8 Ugushyingo 2017 nibwo Safi yekerekeje i Dar Es Salaam muri studio ya Wasafi
Mu gihugu cya Tanzania, Safi ari kumwe n’inshuti ye Bad Rama usanzwe ari umujyana w’umuhanzikazi Marina.

Safi niwe muhanzi wa kabiri w’umunyarwanda ukoreye muri WCB Wasafi nyuma ya Oda Paccy wahakoreye indirimbo yise No Body.

Safi yahamije ko indirimbo yakoranye na Meddy yitwa ’Got it’


Comments

Bigirimana joseph uzwi kuri M.Bizzo S3B 13 November 2017

Nimba safi
namukundaga ariko mpise mwang(yabonye
umugor av mubye kwer
utw du frw
tumushimashim
nidushir azifuzakgruka.