Umugabo n’umugore bari mu kigero cy’abakuze, nk’uko bigaragara, bafashwe basambanira ku ibaraza ry’inzu y’umuturage mu rusisiro rumwe mu ntara ya Ebonyi muri Nigeria, bahanishwa kuzengurutswa umudugudu bafatanye kandi banikoreye ibyo bari baryamyeho ubwo basambanaga.
Aba bombi batatangarijwe amazina, baguwe gitumo n’abaturage mu kajyi gato ka Amauzu Mkpoghoro gaherereye mu ntara ya Ebonyi, ubwo bari gushimishanya ku ibaraza ry’inzu y’umuturage ndetse banafite bimwe mu bikoresho byo mu rugo birimo n’ibyo kwiyorosa.
Abantu batari bacye bahise baza gushungera ndetse baherekeza aba bari bibereye mu bikorwa byo gushimishanya aho bagiye hose basakuza ndetse uko byagaragaraga umugabo wasaga n’aho ari muto ugereranyije n’umugore bari baryamanya we akaba yasaga n’ufite ikimwaro.
Ariko ibikuru nkibi bishaje muba mubyandika ngo bitumarire iki ??? Kandi mukunda kubikora kenshi. Plz never do it again
ehhh ??? iyi nkuru niyakera cyaneeee !!!! mwisubireho kabisa !
Iyi nkuru hashize imyaka ibiri nyisomye, sinzi niba ari amakuru nurugezaho cyangwa niba ari amateka.