Print

Pasiteri Rutayisire wifuzaga kuba padiri yavuze uko kurambagiza byamugoye

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 November 2017 Yasuwe: 4318

Pasiteri Antoine Rutayisire avuga ko akiri umusore yifuzaga kuzaba Padiri ngo amaze kuba Pasiteri yagowe no guhitamo umufasha aho atangaza ko yabenzwe n’abakobwa ndetse n’uwo yumvaga yakunze akaza gushakwa n’undi musore.

Ngo mu mabyiruka ye yumvaga azaba Padiri ariko ngo nanubu aracyafite izo nzozi ku buryo yemerewe yaba Padiri mu idini rya Katolika.Ati ”Ubundi ndi mutoya numvaga nzaba Padiri rwose hari n’abantu bakubwira ngo wenda bagira ibintu by’ibigeragezo ariko ukuntu ugenda akura arahinduka ufite imyaka 15, 16 nta kibazo nari mfite 17 ntacyo ariko ngeze muri 18, 19 ubwo nari ndangije amashuri yisumbuye nkajya ndeba hirya nkabona inkumi zose zabaye nziza.”

Ngo kuri iyo myaka 19 asoje amashuri yisumbuye yatangiye kubona abakobwa beza mu mubiri we akumva harimo ibintu by’imitingito atazi aho biva.

Yagize ati “Nkumva no mu mubiri wanjye harimo ibintu by’imitingito ntazi ubwoko bwabyo.Noneho rero kandi rero nkaba narakuriye ahantu bagiraga indangagaciro nkunda no kubivuga iyo nigisha.”

Ngo nyina yakundaga kumubwira ko umuntu wese ubeshya aba ari umutindi, ati “Nakuze numva ko umuntu wese ubeshya urimagnya ujya mu bintu ntabikore aba ari umutindi nk’ibaza nti nzagenda mbe Padiri n’iriya nkumi n’iyi mitingito ibyo bintu bizamvanga.”

Akomeza avuga ko yumva kuba Padiri ari byiza ariko nanone akibaza ukuntu azajya avugwa muri rubanda bavuga ngo Padiri Antoine afite umwana n’umugore yasize.Ati “Nkatangira nkajya mbazwa ngo Padiri Antoine yabyaye umwana hariya ngo afite umugore nkavuga nti oya reka mese kamwe bizananire ariko nagiye kubeshya nigira muri University.”

Avuga ko ataterese akiri muto mu myaka,yagize ati “Njyewe nkubwize ukuri imyaka namaze muri Seminaire kugeza mfite imyaka 19 n’abakobwa bashakaga ko tuba inshuti ntitwigeze tuba inshuti njyewe nari Padiri.Ni ibyo nkubwira bya bindi byo kwiha intego nkavuga nti niba nzaba Padiri nta mpamvu yo kujya gukururana n’abakobwa ngo ndi Padiri nimundeke tujye twuzura mu ntera yakure ariko ibyo kuvuga ngo nguriya ni umukobwa dukundana,turandikirana wapi n’abakobwa banyandikiraga sinabasubizaga twarahuraga nkababwira nti rwose ntukabigerageze nti inzira yanjye irasobanutse.”

Yakomeje avuga ko muri ayo mabaruwa yose adashobora kwibagirwa ibaruwa yandikiwe n’umugore ubu babagana,ati “We yanyandikiye ariko asubiza nari mukuru Madamu wanjye twahuye ahubwo ndi mukuru cyane.Ahubwo ikintu gishobora kugutangaza njyewe ndi muri ba bahungu batigeze buzura n’abakobwa benshi.”

Ngo mu buzima bwe yuzuye(yakundanye) n’abakobwa babiri gusa

Ati “Njyewe mu buzima nuzuye n’abakobwa babiri hanyuma umwe turuzura igihe kirekire bigeze hagati abona ndimo ndatinda mu mayira ararongorwa mutahira n’ubukwe nta rwango rurimo nta mujinya.”

Abajijwe niba yari yishimye kubere y’uko uwo mukobwa yari ashyingiwe yasubije muri aya magambo,ati “Nari kuba nishimye iyo mba mvuga ngo ndagukize, hoya ntabwo nicujije kuko buriya njyewe hari iintu nubaha.Iyo wihuta nkubaha muri Speed yawe [Mu muvuduko wawe].Iyo mfite ibintu narageraho ndakubwira nti ok fine [Nta kibazo] ariko nyine niba ushaka y’uko byihuta ukaba wahuye n’uwihuta ndakubwira nti nyine bugiye ubwo nanjye igihe cyanje nikigera nzagenda n’uko byagenze.”


Past. Antoine Rutayisire

Avuga ko uyu mukobwa wakoze ubukwe bakundanye kugeza agejeje imyaka 28 y’amavuko mu gihe umugore we bamaranye imyaka 27 barushinze.Ngo uwo mukobwa wa mbere yaramuherekeje amurinda kujarajara kuva bakiri muri University kugeza mu 1987.

Ngo nyuma y’uko uwo mukobwa akoze ubukwe yatangiye kwibaza niba ari Imana ishaka ko ajya kuba Padiri.Ati “Nasigaranye ikibazo nibaza niba ari Imana ishaka ko njya kuba Padiri, ko numva niteguye gukubita hirya no hino no kujarajara kandi ubwo icyo gihe nari maze gukizwa narabaye umuvugabutuma noneho ndwara indwara yo kurambagiza.”

Uko indwara yo kurambagiza yamugezeho.

Ngo aho yajyaga hose abwiriza yabonaga abamwicaye imbere akajya afotora akoresheje ubwonko,ati ‘”Uzi kwakundi ujya kwigisha ukajya ubona abakwicaye imbere ukajya ufotora.Ukareba abakobwa barimo bose ukareba uwo wumva wahura n’amarangamutima yawe mwazakurangiza ukagenda ukamuganiriza bucye bucye akamubaza uti ‘witwa nde? Ubahe? Wiga he? Ukora iki? N’ibindi nk’ibyo ukirimo gushakisha.Imana yari ibizi ko nyuma bizangora impuza nawe (n’umufasha we)ibindi n’amateka.”

Abajijwe uko Imana yamuzaniye uwo babanye ubu, yavuze ko yari asanzwe amuzi ndetse ko n’abasaza be bari inshuti ze ariko ngo yabonaga ari muto kuri we.Avuga ko yari afite ibyo agenderaho ngo no mu buzima bwa buri munsi aba afite ibyo ashingiraho kugirango agire icyo akora.

Ati “Njyewe ndi umuntu ugira ibyo nshingiraho.Nari naravuze ngo nzarongora mfite imyaka 25 ndongore umukobwa ufite nibura imyaka 21 nshyiraho umurongo ntarengwa w’uko ntashobora kurongora umukobwa ndusha imyaka ine cyangwa irenze.”

Ngo abahungu basenganaga baje kumubwira ko mu gihe cyose bamaze bamusengera babonye umukobwa bahuje kandi barwubakana.Ngo bamubwiye ko amuri hafi banavuga izina rye.

Yababwiye ko uwo bamweretse amurusha imyaka icyenda kandi ko amuzi akiri umwana muto.Ati ‘Ndababwira nti ariko se sha uri mukobwa murusha imyaka icyenda ndamuzi ari umwana namwe nimushyire mu gaciro.”

Ngo umwe mu bahungu bari aho yamubwiye ko bamusengeye kandi ko ariwe Imana yaberetse.Avuga ko yatangiye kumvira icyo Imana yari yavuze, ngo yari afite imyaka 32 umukobwa afite imyaka 23, ubu ngo asigaye amureba akabona bangana.

Ahamya ko bageze mu rugo yabonye imyaka ntacyo ivuze.Kuri ubu, ngo bisigaye bigaragara ko amurusha imyaka kuko we (Antoine) yazanye imvi mu gihe ngo umugore agifite isura y’abana (Baby Face).

Yibuka umunsi umwe ubwo mu rugo hari abafundi bakaza kubaza iki kibazo niba uwo mugore ariwe wa mbere cyangwa niba ari uwo yishumbushije.Yagize ati ‘Umwe muri abo bafundi yigize bamenya ati ‘uwo oya umugore mukuru yarapfuye uriya n’uwo yishimbushije’.”

Agendeye kuri urwo rugero, uyu mufundi yaberetse bucura wari mu rugo, bamubaza niba uwo mwana ari uw’umugore wa mbere.Uwo mufundi yagize ati ‘Oya kiriya gisore mubona avuka ku mugore wa mbere turiya tundi mubona (aravuga abana) ni ab’umugore yishumbushije.”

Ngo kuba ashaje umugore we akaba akiri muto bimutera ishema kuko iyo ari mu nzira abwirwa ko umugore we ari mwiza kandi ngo biramushimisha cyane.

Yagowe no gutoranya mu bakobwa benshi kandi beza

Antoine ahamya ko atarashaka umugore yagowe bikomeye no gutoranya uwo bazarushinga mu bakobwa benshi kandi beza.Ngo yisanze abyinira ku kaguru kamwe atabasha guhitamo neza uwo bazarushinga bitewe n’ubwiza bw’abakobwa yabonaga.

Yabwiye Radio Rwanda ducyesha iyi nkuru ko byose bitewe no kuba hari icyo ushaka muri uwo mugore muzarushinga ari nayo mpamvu nawe yagowe no kumubona vuba bitewe n’abakobwa beza bamucaga imbere.

Avuga ko nta mukobwa yigeze ababaza mu buzima, ngo mu nyigisho atanga za buri gihe abuza umusore cyangwa se umukobwa kutarisha umutima mugenzi we.


Comments

Damas 14 November 2017

Ubuhamya bwingenzi pe!mwakoze kudusangiza