Print

Cristiano Ronaldo yabyaye umwana wa Kane

Yanditwe na: 13 November 2017 Yasuwe: 995

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Real Madrid ndetse n’igihugu cya Portugal yamaze kwibaruka umwana wa kane yabyariwe n’umukunzi we Georgina Rodriguez.

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru taliki ya 12 Ugushyingo 2017, nibwo Cristiano Ronaldo abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yatangaje ko yamaze kwibaruka umwana wa kane w’umukobwa witwa Alana Martina yabyaranye n’umukunzi we w’imyaka 22 Georgina Rodriguez.

Alana yiyongereye kuri Eva na Matteo Ronaldo aherutse kwibaruka

Yagize ati “Alana Martina yavutse.Geo na Alana bombi bameze neza kandi turishimye cyane.”

Uyu mwana w’umukobwa Cristiano wavutse,niwe wenyine Cristiano yabyaye hatabayeho uburyo bwo guhuza intanga ndetse abana 3 ba mbere yari afite ntabwo yigeze atangaza abakobwa bababyaranye ndetse aje akurikira impanga Eva and Mateo uyu mugabo aherutse kubyara ndetse na Cristiano Jr ufite imyaka 7.

Cristiano yari kumwe na Georgina Rodriguez ubwo aheruka gutwara FIFA The Best

Uyu mukunzi wa Cristiano Ronaldo yabyariye mu bitaro byitwa Quiron Universal biherereye mu mugi wa Madrid hafi y’aho iki gihangange gituye.


Comments

Siyabonga 13 November 2017

I like your comment Mazina Espa


MAZINA Epa 13 November 2017

Ikibabaje nuko uyu Atari umugore w’isezerano.Ni uwo yazanye ngo bajye basambana kandi arere abana ba RONALDO.
Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo umugabo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially (Imigani 5:15-20).Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Murumva ko imana izarimbura Billions/Milliards z’abantu ku munsi w’imperuka,kuko abantu bumvira imana ari bake cyane (Yeremiya 25:33).Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka.Byisomere muli Yohana 6:40.