Print

Amagambo abakobwa banga kumva mu matwi yabo, uramenye utazayazira utabizi

Yanditwe na: Martin Munezero 13 November 2017 Yasuwe: 4126

Mu rukundo hagati y’umusore n’umukobwa hari byinshi byo kwitondera ngo urukundo rurambe kandi rutere imbere. Muri ibyo byo kwitondera harimo n’ibyo uvuga n’uburyo ubivugamo kuko hari ibyo wavuga bigatuma uca ukubiri n’umukunzi kandi wowe wabifataga nk’ibisanzwe.

Dore bimwe muri byo:

1. Umu-Ex wanjye yansabye ko twasangira agakawa

Mu by’ukuri ngo ijambo ryose ritangiwe na Ex iyo ridashojwe n’uko yari umuntu mubi, yari yarananiranye, yateshaga umutwe, ko utifuza no kongera kumubona ukundi,... ritera umukobwa kubabara cyane. Ngo umukobwa aba yifuza ko utazongera no gutekereza ku ncuti yawe ya kera.

2. Ndagushimiye ku mpano wampaye ku munsi wanjye w’amavuko gusa umbabarire kuko ntashobora kuyakira

Ntago ari uko wagakwiye kwanga impano y’umuntu. Ubundi ibyiza ni ukuyakira ndetse ugasa n’umwereka ko uyikoresha bikwiye hanyuma ukafata ukayishyira ahantu utazajya uyibona. Ibi bituma uhita uyibagirwa.

3. Cisha make, Cururuka, reka gukomeza ibintu, wikwigora

Kubwira umukobwa ubabaye cyangwa warakaye ngo nacururuke cyangwa ngo nacishe make ngo si byiza na gato kuko we abiha ikindi gisobanuro nko kuba utesheje agaciro agahinda cyangwa umujinya afite cyangwa se ko umufashe nk’igicucu kuko ibyamubabaje kuri wowe ubifata nk’aho bidakomeye.

Muramenye rero mutaziyicira urukundo mutabizi. Niba hari ibindi uzi abakobwa bashobora kuba banga byandike mu mwanya w’ibitekerezo.