Print

D.R. Congo: Gari ya moshi yakoze impanuka yica 33

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 November 2017 Yasuwe: 584

Abantu 33 baguye mu mpanuka ya gari ya moshi yari ivuye i Kinshasa inyura i Lubumbashi ijya mu Mujyi wa Luena.

Radiyo Okapi ivuga ko iyo mpanuka yabereye ahitwa Buyofwe mu Ntara ya Lualaba mu Majyepfo ya Congo.

Iyi mpanuka yabereye mu mu nzira ya gare ya chemin de fer du Congo (SNCC) ahitwa Buyofwe, kuri 30 uvuye aho gare ya moshi ihagarara.

Yabaye iyo gari ya moshi imaze kugonga muri ka ruhurura kandi itwaye ibintu byaka ku buryo bworoshye. VOA ivuga ko Guverineri w’iyo ntara, Richarda Muyej Mangez, yavuze ko gari ya moshi yagendaga urugendo rw’ibilometero 2000.

Yavuze ko abakomeretse boherejwe ku bitaro bya Lubudi mu bilometero 30 uvuye aho impanuka yabereye.
Umuganga mukuru w’ibyo bitaro yahishuye ko bamwe mu bakomeretse bamenetse imbavu.