Print

P.Kagame yagaragaje ko umutekano muke uterwa no kutagira ubufatanye hagati y’ibihugu

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 13 November 2017 Yasuwe: 598

Perezida wa Republika Paul Kagame, uri i Dakar muri Senegal, yagejeje ijambo ku bitabiriye inama y’ihuriro mpuzamahanga ku mahoro n’umutekano muri Afrika ku nshuro ya kane.

Umukuru w’ igihugu Paul Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biterwa ahanini n’uko nta bufatanye buba buri hagati y’ibihugu ubwabyo. Akaba asanga umuti w’ibyo bibazo by’umutekano muke urangwa hirya no hino muri Afrika, washakirwa mu gukorera hamwe nk’Abanyafrika, bakishamo ibisubizo.

Yatanze urugero rw’ u Rwanda aho umutekano n’ituze mu benegihugu bishingiye ku kwizerana kandi abaturage bakabona ko bibafitiye bose inyungu.

Perezida Kagame yavuze ko mu mavugurura y’Afrika yunze ubumwe igishyizwe imbere ari ubumwe bw’Afrika, abantu bkunga ubumwe kandi bagafatanya no gukemurira ibibazo hamwe, nta wubaye nyamwidengaho. Yagize ati" Iyo abaturage bunze ubumwe, bahuza imbaraga kandi bakavuga ijwi rimwe".

Yabwiye abitabiriye iyo nama y’ i Dakar ko Abanyafrika aribo bagomba kumva ko ari inshingano zabo guhagurukira ibibazo bibareba, naho abafatanyabikorwa b’abanyamahanga bakaza bongera ku mihate n’ ishyaka byagaragajwe bwa mbere n’ abatuye uyu mugabane.

Perezida Kagame akaba yavuze ko ari iby’ igiciro kinini kuba ibihugu byatahiriza umugozi umwe, ibifite ibibazo bigafatanya n’ ibitabifite.

Abitabiriye iyi nama basaga 400 barasuzumira hamwe ibibazo by’umutekano byugarije afrika muri iki gihe hashakwa ibisubizo. Muri bo harimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi mu nzego nkuru za politike n’igisirikare mu karere no ku rwego mpuzamahanga, impuguke, abashakashatsi baturutse mu muryango w’Afrika yunze ubumwe, mu muryango w’ubumwe bw’uburayi ndetse no mu muryango w’abibumbye.


RBA