Print

Kigali: Abashoferi babiri bafatiwe mu cyuho baha ruswa Abapolisi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 13 November 2017 Yasuwe: 481

Mu cyumweru gishize Polisi yafashe abagabo babiri baha ruswa y’amafaranga Abapolisi bakora mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo be guhanirwa kwica amategeko y’umuhanda ubwo bari batwaye imodoka mu cyumweru gishize.

Abafashwe ni Nsengiyumva Jean Paul watanze ruswa y’ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo gufatwa ku itariki 10 z’uku kwezi atwaye Toyota Carina ifite pulake RAA 720 F adafite icyemezo cy’uko iyo modoka yakorewe isuzuma ry’ubuziranenge; akaba kandi nta cyangombwa kiranga icyo kinyabiziga yari afite. Yafatiwe mu karere ka Gakenke ku muhanda Musanze – Kigali.

Undi ni Rutagorama Clement watanze ruswa y’ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda ubwo yafatirwaga mu murenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu mu ijoro ryo ku itariki 11 z’uku kwezi ahagana saa munani atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux ifite pulake RAA 035 N adafite ibyangombwa byose umuntu utwaye imodoka asabwa kuba afite.

Nsengiyumva afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke, naho Rutagorama afungiwe ku ya Gisenyi.

Aba babiri bakurikira Umumotari wahaye Umupolisi ruswa y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda ku itariki 8 z’uku kwezi kugira ngo ye guhanirwa gutwara moto nta byangombwa birimo uruhushya rwo kuyitwara.

Ingingo yacyo ya 633 ivuga ko byitwa ruswa: gutanga cyangwa kwemera gutanga impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke, kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororera uwakoze uwo murimo cyangwa icyo gikorwa, byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu.

Mu butumwa bwe, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yibukije ko ruswa igira ingaruka mbi kuri serivisi n’iterambere muri rusange; bityo asaba buri wese kuyirinda no kuba Umufatanyabikorwa mu kuyirwanya atungira Polisi agatoki abo ayikekaho, cyangwa agatanga amakuru ayerekeye kuri nimero ya telefone itishyurwa 997.

Yagize ati,"Umuntu ufatiwe mu cyaha cyangwa ikosa runaka agomba gukurikiza ibyo amategeko ateganya aho gutanga ruswa kugira ngo ye kuryozwa ibyo yakoze binyuranyije n’amategeko. Utanyuzwe na serivisi ahawe n’Umupolisi akwiriye kubimenyesha inzego zimukuriye."

Umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa bashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.