Print

Nabyaranye n’umukobwa abana 2 aranta, none ndumva nakirongorera undi mugore ariko nabuze aho mbihera-Mungire inama

Yanditwe na: Martin Munezero 14 November 2017 Yasuwe: 1006

Nyuma y’ingorane zikomeye umukunzi wa umuryango.rw yanyuzemo, yabyaranye n’umukobwa abana babiri, nyuma barashwana none yumva yakizanira undi mugore ariko imitima yamubanye myinshi, yabuze uko yabyitwaramo.

Umukunzi w’urubuga umuryango.rw, yatwandikiye adusabako twamufasha tukamuha inama yagira inshuti ye ku kibazo yamugejejeho bikamubera urujijo. Ygize ati: " Hari umusore wimyaka 23 washakanye n’umukobwa 18 bamarana imyaka 4 babana ariko nta munezero bigeze bagirana kuko umukobwa yahoraga iwabo kuko umusore ntiyari yishoboye.

Bapfaga ubusa bakarwana ntihagire n’umwe ugira kwihangana. Kubera imibanire mibi baje gutandukana bafitanye umwana wimyaka 3 kubwo gutongana no gusuzugurana. Umusore yanze uwo mukobwa burundu kuberako na nyuma y’uko batandukana umukobwa yabyaye undi mwana batakikiri kumwe nuwo musore.

Ariko nyuma umukobwa amubwira ko umwana ari uwe biramuyobera. Umusore byamuteye kwibaza byinshi, niba koko umukobwa yarafashe umwanzuro akahukana atwite kandi nta cyo bapfuye, akibaza niba yari aziko atwite akemera guta urugo rwe bikamuyobera.

Magingo aya ubu yaranabyaye ariko ntibakibana. Uwo mukobwa afite abana 2 kandi uwo musore yaramwanze ahubwo afite undi mukunzi. Yavuze ko atazigera yogera kubana nawe, akazishakira undi mukobwa babana, kuko nubwo banabanye ntibakundanye uko bikwiye.

Nyuma y’iyo nkuru yatubwiye asoza agira ati:" Ese mwabagira iyihe nama ko n’ubwo uwo muhungu akunda abana be muri rusange kandi akaba afite gahunda yo gushaka undi mugore, uwo babyaranye we amaherezo azaba ayahe?

Ati:" Umusore aribaza niba azahishura ukuri kose ku byamubayeho akabibwira uwo yifuza kuzagira umugore wa kabiri (ko yigeze gushaka imbura gihe) ati cyangwa se azicecekere arebe ko umukobwa azamuha abana, kogera gushaka akabireka. Ati ese uwo mukobwa babyaranye we yakora iki ko azi neza ko atazasubirana na we?