Print

Mulisa yatangaje uko yakiriye ibyo kubura k’umukinnyi wa APR FC mu babanje mu kibuga mu Mavubi

Yanditwe na: 14 November 2017 Yasuwe: 2869

Umutoza w’ikipe ya APR FC Jimmy mulisa yatangaje ko atababajwe ni uko mu mukino ikipe y’igihugu Amavubi aheruka gukina na Ethiopia nta mukinnyi wa APR FC wabanje mu kibuga aho yavuze ko ibijyanye no gukinisha abakinnyi ari amahitamo y’umutoza.

Ku cyumweru nibwo ikipe y’u Rwanda Amavubi yanganyije na Ethiopia 0-0 mu mukino wo kwishyura wo gushaka itike ya CHAN 2018 aho agashya kagaragaye ari uko nta mukinnyi wa APR FC wabanje muri iyi kipe ibintu byatunguye benshi ndetse itangazamakuru ryegereye umutoza Mulisa ku munsi w’ejo avuga ko we nta gitangaza abibonamo ko aba ari amahitamo y’umutoza.

Yagize ati “Kuri njyewe nk’umutoza icyo nabivugaho abakinnyi banjye bameze neza gusa umutoza aba afite ukuntu areba abakinnyi kandi yafashe umwanzuro we nta mpamvu yo kuwutindaho.Njewe nk’umutoza simba nshaka kubijyamo gusa mbibona ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru nkumva byabaye inkuru nyamukuruukumva bavuga ngo basize abakinnyi ba APR FC aho kuvuga ko basize abakinnyi b’ikipe y’igihugu.Kuvuga ngo abakinnyi bakinnye n’aba Rayon Sports kandi barakiniraga ikipe y’igihugu ntabwo byumvikana sinzi impamvu babivuga gusa iyo uri mu ikipe y’igihugu uba ntaho ubuhuriye n’indi kipe runaka.”


Umutoza Jimmy Mulisa yatangaje ko abakinnyi be bose bameze neza kandi biteguye gutsinda ikipe ya Bugesera FC ku munsi w’ejo taliki ya 15 Ukwakira 2017aho yatangaje ko abakinnyi bose bahari uretse abasanzwe bafite imvune nka Sugira Ernest,Sibomana Abouba na Imanishimwe Emmanuel.


Comments

kkkkkkkkkk 14 November 2017

Ariko mwagiye mwandika igitekerezo umuntu yatanze mwa bantu mwe! Mwanze kugihitisha se kuko navuze ko Rayonsport yavugutiye umuti abanyamakuru bayivugaho ibyo bishakiye kandi ibyinshi ari ibihuha?