Print

Umutoza wa Wales yagiriye inama Bale yashimishije abafana ba Real Madrid

Yanditwe na: 14 November 2017 Yasuwe: 614

Umutoza w’ikipe ya Wales Chris Coleman yagiriye inama umukinnyi we Gareth Bale ko akwiye gushaka aho yakina yishimye ibintu byashimishije abafana ba Real madrid batacyifuza uyu musore wokamwe n’imvune.


Uyu musore utakigaragara mu kibuga kubera imvune za buri munsi,ni umwe mu bakinnyi banzwe cyane n’abafana ba Real Madrid aho bose bifuza ko yasohoka mu ikipe yabo ndetse kubera ibikomeje gutangazwa nabo bafana,umutoza w’ikipe y’igihugu cye Chris Coleman yatangaje ko yifuza ko uyu musore yasohoka muri Real Madrid.

Yagize ati “Ndifuza ko Bale yajya ahantu yishima,kuko ahabonye byatuma akina umupira mwiza.Iyo ari kumwe natwe mu ikipe y’igihugu aba yishimye kandi adukinira neza.Niba yishimiye kuguma muri Real Madrid nta kibazo ariko niba atishimye yagakwiye kujya aho yakina yishimye."

Mu minsi ishize nibwo uyu musore yari mu myitozo mu ikipe ya mbere ndetse yitegura kongera kugaruka mu kibuga none mu cyumweru gishize yongeye kugira imvune izatuma amara hanze ibindi byumweru 6.

Uyu musore uheruka mu kibuga mu kwezi kwa cyenda,akomeje kunengwa n’abafana ba Real Madrid kubera imvune ze nyamara mu kwezi kwa Gatandatu yari yifujwe n’ikipe ya Manchester United.