Print

Ubuhamya bubabaje: Yafashwe ku ngufu n’inshuti ye ubwo yari asinziriye anambaye imyenda yose abimenya akangutse mu gitondo

Yanditwe na: Martin Munezero 14 November 2017 Yasuwe: 8194

Angel Rogerson yatanze ubuhamya bw’ukuntu yafashwe ku ngufu ubwo yari afite imyaka 19 gusa mu gihe yari aryamye yambaye imyenda yose, ndetse ntabyumve kugeza bukeye.

Uyu mugore Angel Rogerson, wari ufite imyaka 19 ubwo yafatwaga ku ngufu na Douglas Hodgson wari ufite imyaka 28, yavuze ko aba bombi bari inshuti ndetse ko yari amaze imyaka 5 azi uyu muryango, yaba bashiki b’iyi nshuti ye yaba ababyeyi be bose bakaba bari baziranye.

Yagize ati: "Ubwo twari tuvuye Newton Aycliffe, count Durham, turi kumwe na bashiki be ndetse na nyina umubyara, namaranye umwanya n’uyu muryango mu karesitora kari hafi y’iwabo maze dufata ako kunywa. Kuko hari nijoro, uyu muryango wansabye ko naza iwabo nkararana n’uyu Douglas Hodgson cyane ko yari afite uburiri bunini aho kugirango ntahe iwacu. Kuko nizeraga cyane uyu Douglas numvise nta kibazo maze njyana nabo nsanga Douglas aryamye ndetse asinziriye. Nanjye nahise njya mu buriri n’imyenda yanjye yose ndaryama ndasinzira. Gusa mu gitondo nakangutse numva mbabara cyane gusa nari ncyambaye imyenda yanjye yose. Maze kuva aho nandikiye Douglas ndamubwira nti: Nzi neza ibyo waraye unkoreye muri iri joro. Mu by’ukuri kwari ugukeka gusa nagirango numve icyo abivugaho ariko natunguwe no kumva anyemerera ko yanyegereye ndetse akanankoraho ariko ko atigeze ankoresha imibonano mpuzabitsina."

Angel Rogerson yavuze ko ubusanzwe agira ibitotsi byinshi ibi akaba ari byo byatumye afatwa ku ngufu ntabyumve ndetse agukurwamo imyenda akongera akayambikwa ntabimenye.

Angel Rogerson akomeza avuga ko mu rukiko Douglas yakomeje guhana avuga ko atigeze amufata ku ngufu gusa nyuma y’amezi 22 ibi bibaye, yaje kuva ku izima arabyemera maze umucamanza amukatira imyaka 6 n’amezi 4 by’igifungo.

Angel Rogerson mu buhamya bwe yavuze ko yishimiye igihano cyahanwe Douglas ndetse ko amwanga cyane kubera ibyo yamukoreye aho yatumye abaho mu bwoba ku buryo ubu adashobora gusinzira igihe ari mu nzu irimo undi muntu atazi neza. Gusa ngo yize kubana na byo kandi agerageza uko ashoboye ngo ubuzima bukomeze dore ko ubu ku myaka 21 atwite umwana we wa mbere.

Isomo: Si byiza kwizera umuntu mudahuje igitsina kugeza aho muryamana mu buriri bumwe mu gihe nta gahunda yo gukorana nawe imibonano mpuzabitsina. Murabe maso rero dore ko n’uwo muhuje igitsina kuri ubu bisigaye ari ikibazo kubera ubutinganyi bwadutse ushobora gutungurwa usanze nawe yagufashe ku ngufu.

SRC: Dailymail