Print

Birababaje!Ubonye uyu muntu wese akizwa n’amaguru kubera uruhu rwe(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 14 November 2017 Yasuwe: 3968

Umugabo witwa Li Xitian ari mu gahinda gakomeye kubera indwara y’amayobera yarwaye ku buryo yahawe akato n’umuryango we ,n’abaturanyi be baramubona bakiruka bamuhunga batinya ko yabanduza uburwayi bwe.

Uyu mugabo atangaza ko ibi byatangiye nyuma yo gukora impanuka y’igare ubwo yari akiri umwana ariko bikaba bitari bikabije ahubwo bikaba byariyongereye amaze gukura.

Akomeza avuga ko byatangiye bimufata mu isura ariko uko iminsi igenda yicuma bigafata n’umubiri wose.

Li Xitian yemeza ko ntaho atageze ashakisha umuganga wamuvura ariko akaba yarahebye, Avuga ko amafaranga yamushizeho agerageza kwivuza ariko bikanga.

Uyu mugabo avuga ko ubu burwayi bugenda bukwira umubiri we wose uko bwije n’uko bukeye.

Ngo n’ubwo afite imyaka 58 y’amavuko nta mugore yigeze dore ko abantu batinya kumwegera ndetse n’abo mu muryango we bamuhaye akato ubu yibera wenyine mu majyepfo y’igihugu cy’Ubushinwa.

Amaguru ye ameze nk’inkwi zumagaye


Comments

lilian 19 November 2017

Mbeg umunt ubabaj I mana imukize dis😢😢😧