Print

Uburinganire burifuzwa mu buyobozi bushya bwa FERWAFA

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 14 November 2017 Yasuwe: 866

Komisiyo ishinzwe gutegura amatora ya Perezida w’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda irasaba ko kanditatire y’ urutonde rw’ abifuza kuyobora FERWAFA igomba kuba iriho abagabo n’ abagore kuko ihame ry’ uburinganire bw’ abagabo n’ abagore mu Rwanda ridakwiye gutera imbere mu zindi nzego ngo mu siporo risigare inyuma.

Ibi komisiyo y’ amatora ishinzwe gutegura amatora ya Perezida wa FERWAFA yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo mu kiganiro yahaye abanyamakuru.

Perezida wa Komisiyo y’ amatora Kalisa Adolphe yemera ko abagore bataritabira cyane ibijyanye n’ umupira w’ amaguru gusa akavuga ko umukandida uzagira umuhate wo gushaka abagore bo gushyira muri komite atazababura.

Yagize ati "Mu zindi nzego zose tufite umwanya mwiza mu bijyanye na Gender Balance, ihame ry’ uburinganire, ntabwo rero twasigara inyuma izindi nzego zose zarateye imbere. Ariko, ariko twararebye dusanga tugomba gushishikariza abadamu bakagira uruhare muri football kuko ubushize twararebye dusanga abadamu bazwi muri football ari bamwe gusa"

Abajijwe niba kandidatire umukandida wifuza kuyobora FERWAFA yateshwa agaciro igihe uburinganire butubahirijwe.

Kalisa yagize ati “Ni debat yabaye ndende mu nteko rusange ariko ndakeka ntawe uzabura gender balance naba afite ubushake bwo kuyishaka”

Gutanga kandidatire bizatangira tariki 15 Ugushyingo bisozwe saa z’ ijoro tariki 29 Ukuboza 2017. Amatora azakorwa bukeye bwaho tariki 30 uwo munsi Perezida arare amenyekanye.

Mu bisabwa uwifuza kuyobora FERWAFA harimo ko agomba kuba afite ubwenegihugu bw’ u Rwanda, kuba afite imyaka 28 ariko atarengeje 70, kuba yararangije amashuri yisumbuye, kuba hari uruhare yagize mu guteza imbere umupira w’ amaguru mu myaka ibiri ishize, kuba atarakatiwe n’ inkiko igifungo kingana cyangwa kirengejeje amezi atandatu no kuba ari inyangamugayo.

Umukinnyi wakiniye ikipe y’ igihugu AMAVUBI cyangwa umuntu wayitoje yemerewe gutanga kandidatire niyo yaba atari umunyarwanda kuko nta muntu wigeze akinira ikipe y’ igihugu adafite ubwenegihugu bw’ U Rwanda.

Komisiyo irimo gutegura amatora ya Perezida wa FERWAFA yashyizweho tariki 29 Ukwakira 2017, nyuma y’ uko iyariho isheshwe n’ ishyiragamwe ry’ umupira w’ amaguru ku Isi FIFA. Hashyizweho na komite y’ ubujurire igizwe n’ abantu batatu barimo Perezida na Visi Perezida.