Print

Mbigenze nte ? Umugore wanjye yahukanye kuko nta kibasha gutera akabariro

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 November 2017 Yasuwe: 1364

Umusomyi w’ UMURYANGO yatwandikiye agira ngo umugire inama y’icyo yakora akagarura umugore we wahukanye kuko umugabo we ari nawe wifuza inama yawe atakibasha gutera akabariro.

Yagize ati “Nagize ikibazo gikomeye cy’uburwayi butuma ntabasha gutera akabariro neza. Ngitangira byatangiye ndangiza vuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Ubwo burwayi bwaje nyuma y’imyaka 5 nshakanye n’umugore wanjye. Ubu burwayi mbumaranye imyaka 10
Muri icyo gihe (ngifatwa) hari igihe umugore wanjye yankaresaga cyane najya gushyiramo ngahita ndangiza kandi igitsina nticyongere guhaguruka.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka byahumiye ku mirari ubwo nahuraga n’uburwayi bwa diyabeti noneho n’ubushake buragenda burundu. Kuri ubu maze amezi 6 ntatera akabariro kandi nta n’ubushake mfite bwo kubikora.

Umugore wanjye yabonye bimeze bityo ahitamo kwahukana ambwira ko icyo yaje gushaka iwanjye nakimwimye ko azagaruka nakibonye.

Bakunzi b’ Ikinyamakuru UMURYANGO nagira ngo mugire inama, nakora iki kugira ngo nkire ubwo burwayi n’umugore wanjye agaruke mu rugo. Mungire inama ndabasabye.”}

Umusomyi w’ Umuryango.rw


Comments

Maman Bruce 15 November 2017

Ndi umumama w’abana babiri. Nanjye umugabo wanjye yagize icyo kibazo cyo kurangiza vuba no kudashaka gutera akabariro. We yabiterwaga n’uburwayi bwa diyabeti yari afite ndetse n’uko mu busore bwe yigeze kwikinisha. Hari igihe yayiyishyiragamo igahita igwa. Ubundi akamara nk’umwaka adatera akabariro. Nageze aho nshaka ku ruhande umwunganizi ariko nyuma nza kugira ubwoba mu gihe umugabo wanjye yabimenya. Nabitekerereje umudamu w’inshuti maze andangira umugabo ukora mu bashinwa uvura akoresheje imiti ikorwa n’abashinwa. Uwo yaje guha umugabo wanjye imiti ya Food Supplement imuvura ubwo burwayi bwo kurangiza vuba na diyabeti. Ubu asigaye atera akabariro nkumva ndanyuzwe cyane. Ibyo kumuca inyuma nabaye mbihagaritse. nawe niba ukeneye gufasha wahamagara uwo mugabo wavuye umugabo wanjye akamufasha. Uwo mugabo numero ye ni 078715012


Clever 15 November 2017

Muraho! nanjye icyo kibazo nigeze kukigira ariko njye byaterwaga no kuba narigeze kwikinisha kera nkiri umusore. Nigeze kujya kwivuza kuri Fayisali biranga njya no kubitaro byo ku Muhima biranga. Naje kuvurwa n’imiti ikorwa n’abashinwa yo mu rwego rwa food Supplement nahawe n’umuganga ukorana n’abashinwa. Uwo mugabo numero ye ya Telefoni ni +(250)787150912. Ni nayo akoresha kuri Watsapp