Print

Gasabo: Batatu bafatanywe ibyemezo by’ibyiganano by’isuzuma ry’ubuziranenge bw’imodoka

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 14 November 2017 Yasuwe: 485

Polisi mu karere ka Gasabo ifungiye kuri Sitasiyo ya Remera abagabo batatu bakekwaho ubufatanyacyaha mu gukora no kugurisha ibyemezo by’ibyiganano by’isuzuma ry’ubuziranenge bw’imodoka

Abafungiwe iki cyaha ni Ndacyayishimira Marcel, Habyarimana Emmanuel na Buhoro Jean de Dieu.

Aba uko ari batatu bafatiwe ahantu hatandukanye muri aka karere ku itariki 13 z’uku kwezi biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamenye ko bakora ibyo byemezo nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Ikigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’imodoka, Chief Superintendent of Police (CSP) Dieudonné Banyundo.

CSP Banyundo yavuze ko Ndacyayishimira na Habyarimana bafatiwe mu murenge wa Kimironko bafite bene ibyo byemezo by’ibyiganano makumyabiri; naho Buhoro; ukekwaho kuba ari we wabihaga aba babiri ngo babigurishe akaba yarafatiwe mu murenge wa Remera.

Ifatwa ry’aba batatu rije rikurikira igikorwa cyabaye ku itariki 22 Nzeri uyu mwaka cyo kwerekana abantu batanu barimo Abashoferi n’Abakanishi baguranye ibyuma by’imodoka kugira ngo abatijijwe ibizima babone ibyemezo by’ubuziranenge bw’ibimodoka.

Umuyobozi w’iki Kigo yavuze ko abantu bafite imodoka zitakorewe isuzuma ry’ubuziranenge ari bo bagura ibyemezo nk’ibi by’ibyiganano; akivuga kuri ubu bucuruzi yagize ati,"Usibye kuba kubigura ari icyaha; ni no gupfusha ubusa amafaranga kubera ko isaha iyo ari yo yose Polisi yabifatana ubikoresha."

Yakanguriye abashaka ibyemezo by’ubuziranenge bw’imodoka kugana iki Kigo cya Polisi aho gikorera i Remera mu karere ka Gasabo n’i Gishari mu karere ka Rwamagana; kandi abamenyesha ko serivisi zacyo zitangwa neza kandi vuba.

Yagize ati,"Usibye abakora n’abakoresha ibyemezo by’ibyiganano by’isuzuma ry’ubuziranenge bw’imodoka hari n’abatira ibyuma bizima igihe bagiye gusuzumisha imodoka, bamara kubihabwa bagasubiza ibishaje mu modoka. Buri wese akwiriye kwirinda imigirire nk’iyo ishyira mu kaga ubuzima bw’abakoresha inzira nyabagendwa."

CSP Banyundo yakomeje avuga ko Ikigo abereye Umuyobozi gikomejekurushaho kunoza imikorere mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi nziza; aha akaba yaravuze ko ubu umuntu uje gusuzumisha imodoka akurikira uburyo isuzuma rikorwa, ndetse akerekwa ubupfu imodoka yazanye ifite; ibi bikaba bigamije gukorera mu muco nk’uko yabitangaje.

Yagize na none ati,"Ibyaha n’amakosa bikorwa mu ishakwa ry’ibyemezo by’ubuziranenge bw’imodoka bigenda bigabanyuka ugereranyije n’imyaka ishize. Ibi biterwa nuko abantu bamaze gusobanukirwa ko gutwara imodoka idakorewe isuzuma ry’ubuziranenge ari ukwiyahura; bikaba ndetse ari no gushyira ubuzima bw’abandi bakoresha umuhanda mu kaga."

Ingingo ya 609 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).