Print

Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana

Yanditwe na: 14 November 2017 Yasuwe: 3613

Umutoza wungirije muri Rayon Sports ndetse wabaye myugariro ukomeye mu Mavubi Ndikumana Hamad uzwi nka katauti yitabye imana mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri.

Iyi nkuru y’akababaro ije mu gihe ku munsi w’ejo Taliki ya 14 ukwakira 2017,uyu mutoza yari ameze neza ndetse yakoresheje imyitozo yose aha gahunda abakinnyi y’uko barakora uyu munsi,gusa amakuru agera ku Umuryango nuko uyu mugabo yitabye Imana.

Mu kiganiro Mugemana Charles muganga wa Rayon Sports yagiranye n’abanyamakuru, yatangaje ko yahamagawe n’umusore ubana na Katauti, amubwira ko amurembanye ku buryo butunguranye, ariko agiye kumureba asanga amaze gushiramo umwuka.

Yagize ati "Umusore babana yampamagaye ambwira ko Katauti arembye, ngo bari kumwe nta kibazo afite, ubundi amubwira ko ari kubabara mu gatuza, atangira no kubabara mu nda, aza kumuha Fanta ya Citron ngo anywe arayimuha, akomeje kuremba ahita ampamagara bibanza byamugora gusa tuza kuvugana mubwira ko imodoka yanjye yagize ikibazo ko yaza kumfata,tumugezeho nka saa sita z’ijoro dusanga aryamye ku gitanda yashizemo umwuka."

Katauti watozaga ikipe ya Musanze nk’umutoza wungirije umwaka ushize, yageze mu ikipe ya Rayon Sports uyu mwaka azanywe n’umutoza mukuru wayo Olivier karekezi,ariko nyuma y’igihe gito ayigezemo ahise yitaba Imana mu buryo butunguranye.

Inkuru y’urupfu rwa Katauti yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri taliki ya 14 Ugushyingo 2017 ku i saa munani azize uburwayi aho nyuma y’iyi myitozo yarwaye mu masaha y’ijoro ajya kwa muganga bamuha ibinini bitagize icyo bimumarira kuko yitabye Imana.

Inkuru y’urupfu rwa Katauti ije nyuma y’aho mu kwezi kwa cyenda ubwo Rayon Sports yiteguraga umukino w’igikombe cy’Agaciro Development Fund yatakaje umunyezamu wa kabiri wayo Mutuyimana Evariste.

Ndikumana Hamad ari mu ikipe ikomeye ndetse itazibagirana yafashije u Rwanda kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cya 2004 inshuro imwe rukumbi u Rwanda rwacyitabiriye.

Ndikumana Hamad yavutse ku i taliki ya 05 Ukwakira 1978,Uretse kuba yarakiniye ikipe ya Rayon Sports mu Rwanda,Katauti yakiniye amakipe akomeye i Burayi nka KAA Gent yo mu Bubiligi, AC Omonia na AEL Limassol zo muri Cyprus.
REBA AMAFOTO:





Comments

15 November 2017

Imana ikwakire mu bayo kdi aba rayons n’abanyarwanda muri rusange mukomeze mugire ukwihangana. RIP Katauti


fkaaa 14 November 2017

imana imwakire kko niyo izi byose kd nurupfu yarusyize murugendo rwacu