Print

Impamvu yatumye gitifu w’ umugi wa Kigali Eng Sagashya yirukanwa ku kazi burundu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 November 2017 Yasuwe: 3059

Eng. Didier Sagashya wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umugi wa Kigali wirukanywe kuri aka kazi burundu kubera imyitwarire idahwitse.

Inama njyanama y’ umugi wa Kigali yateranywe kuri uyu wa Kabili tariki 14 Ugushyingo 2017 niyo yafashe umwanzuro wo kwirukana burundu mu kazi Eng. Didier Sagashya kuri uyu mwanya yari agiye kumaraho amezi 9.

Eng. Didier Sagashya yahoze ari Umuyobozi mukuru w’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe imyubakire RHA, akora ikizami cyo kuba umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umugi wa Kigali tariki 17 Gashyantare 2017 aragitsinda. .

Amakuru y’ uko Eng. Didier Sagashya yirukanywe burundu muri aka kazi yemejwe n’ umuvugizi w’ umugi wa Kigali Bruno Rangira.

Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Me Rutabingwa Athanase yabwiye Izuba Rirashe ko impamvu Sagashya Didier wari Gitifu w’Umujyi wa Kigali yirukanwe byatewe n’amakosa akomeye yakoze mu kazi.

Yavuze ko Sagashya yategetse abakozi babiri kujya mu biro by’undi mukozi akababwira guca amadosiye, aho avuga ko amadosiye babashije kumenya ari ane arebana n’ibijyanye n’inyubako z’Umujyi wa Kigali.

Yagize ati “Ni amakosa y’akazi, hari abakozi babiri ayobora, uzi ko ari we ushinzwe abakozi b’Umujyi bose. Hari abakozi rero ayobora yakoresheje abategeka kujya mu biro by’undi mukozi, binjiramo adahari, bafata dosiye zari mu bubiko zimwe barazica. Twashoboye kumenya izigera kuri 4, izindi ntabwo ziramenyekana, Polisi iracyakora iperereza. Iryo ni ryo kosa rikomeye , guca umutungo w’Umujyi wa Kigali atabivuganyeho na bagenzi be, kandi nta n’uwemerewe guca dosiye y’Umujyi n’ubwo yaba ari Meya. Iryo ni ikosa rikomeye ryagombaga kumwirukanisha. Ni dosiye zijyanye n’inyubako z’Umujyi ntabwo nakubwira byose nonaha kuko biri mu iperereza. Ni dosiye z’inyubako z’Umujyi wacu.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ngo bwaje kumenya ko icyo kibazo cyabaye busaba Sagashya ko yakurikirana abo bakozi ndetse akanabaha ibihano harinda hashira ibyumweru bibiri nta kibaye.

Irindi kosa Sagashya ngo yakoze ni uko ngo yasuzuguye amabwiriza y’Umuyobozi w’Umujyi, aho ngo yamusabye gukurikirana abo bakozi ntabikore.

Yagize ati “Irindi kosa twamuhoye ni uko nyuma yo gukora ayo makosa yasabwe gukurikirana abakozi babikoze, yemera ko aribubakurikirane akabafatira n’ibihano ariko ntiyabikora, kuva abyemeye hashize ibyumweru bigera kuri bibiri ntacyo arakora. Abajijwe nyuma y’aho impamvu atagize icyo akora aravuga ati ‘Aho kugira ngo akurikiranwe njye nakwegura’. Bigaragaza ko yabakingiye ikibaba kandi birumvikana impamvu yabakingiye ikibaba ari uko ari we wabategetse kubikora nk’uko na we abyiyemerera ko yabategetse kubikora.”

Uyu muyobozi avuga ko bitumvikana uburyo umuyobozi uri ku rwego rw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa afata inyandiko z’Umujyi wa Kigali agategeka abakozi kuzica uko yishakiye, ikintu ahamya ko ari icyaha gikomeye.

Rutabingwa yavuze ko abo bakozi babiri Sagashya yifashishije mu guca izo dosiye ngo bose bamaze kwirukanwa burundu mu kazi ndetse bakaba bari gukorwaho iperereza na polisi.

Perezida wa Njyanama yanavuze ko bakeka ko igikorwa cyo guca ayo madosiye ngo cyari kigamije ibyaha bitandukanye, aho bakeka icyenewabo, ruswa, kunyereza umutungo. Gusa avuga ko atahamya neza icyaha mu gihe Polisi iri gukora iperereza ngo hamenyekane icyaba cyarateye Gitifu gutegeka guca ayo madosiye.

Mu butumwa Me Rutabingwa yatanze, yavuze ko umuntu uwo ari we wese mu kazi ka Leta aba akwiye kubaha akazi ke, akubaha umutungo wa Leta, bakaziha agaciro kazoo ngo kuko zitaba ari umutungo w’umuntu ku giti cye.

Kwirukana Sagashya ngo ni ubutumwa bwahawe abandi bakozi ndetse n’abayobozi bandi bari u Mujyi wa Kigali kugira ngo bumve ko nta muntu uri hejuru y’Amategeko ku buryo yafata inyandiko za Leta akazica. Nk’uko Me Rutabingwa yakomeje abisobanura.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Sagashya yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali, aho yasimbuye Matabaro Jean Marie wari umaze igihe ayobora kuva muri 2010, aho yanditse ibaruwa isezera kuwa 6 Gashyantare 2017.


Comments

Kalisa Sano 16 November 2017

Iyi nkuru ntabwo yuzuye. Mwagombye kuba mwabajije Sagashya Didier nawe akagira icyo avuga kuri ibi bimuvugwaho. Naho ubundi wagira ngo mwabaye abashinjabyaha