Print

Ronaldinho yatangaje umukinnyi yifuza ko Barcelona yasimbuza Neymar

Yanditwe na: 15 November 2017 Yasuwe: 1203

Umwe mu banyabigwi b’ikipe ya Barcelona na Brazil Ronaldinho yatangaje ko byamushimisha ikipe yakiniye FC Barcelona isinyishije Philippe Coutinho ukinira ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza.

Uyu musore yabitangarije ikinyamakuru Skysports cyo mu Bwongereza aho yavuze ko ubuhanga abonamo uyu musore ukina hagati asatira bwafasha ikipe ya FC Barcelona ndetse yizeye ko uyu musore na Neymar bazafasha Brazil gutwara igikombe cy’isi umwaka utaha mu Burusiya.

Yagize ati “Nzishima cyane nimbona Coutinho ufite ubuhanga budasanzwe yambaye umwambaro nambaye imyaka myinshi.Ndemera ndashidikanya ko ubuhanga afite bwamufasha kwinjira neza mu mikinire ya FC BarcelonaNkunda cyane uko akina kandi ubuhanga bwe na Neymar buzafasha Brazil mu gikombe cy’isi umwaka utaha.”

Ibi uyu mugabo yabitangaje ubwo yari mu Bwongereza aho yari yaje kureba umukino wa gicuti Brazil yanganyije n’Ubwongereza 0-0.