Print

Ese ni iki cyagufasha kumenya ko umukobwa akiri isugi ?

Yanditwe na: Martin Munezero 15 November 2017 Yasuwe: 28196

Ni kenshi usanga abasore bibaza ibibazo byinshi kubyerekeye ubusugi bw’abakobwa ugasanga baribaza ikintu gishobora kubereka umukobwa ukiri isugi n’umukobwa watakaje ubusugi bwe.

Muri iki gice cyacu cya mbere cy’iyi nkuru turarebera hamwe isugi bisobanura iki, turebe n’uburyo bukoreshwa kugira ngo hamenyekane ko umukobwa ari isugi.

Umukobwa w’isugi : Ni umukobwa utarinjizwa igitsina cy’umuhungu mu gitsina cye, Aha bishatse kuvuga umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe.

Iyo hagize ikindi kintu kibasha kugera mu gitsina cy’umukobwa atari agitsina cy’umugabo ntibavuga ko umukobwa yatakaje ubusugi, urugero urutoki rwe cyangwa urwa mugenzi we, agatambaro k’amazi n’ibindi bishobora kwifashishwa yisukura.

Ese agahu gato kaba kometse inyuma ku gitsina cy’umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina Hymen nicyo kimenyetso cyonyine cyakugaragariza umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina ?

Bavuga ko Hymen iyo yacitse atari cyo kimenyetso cyonyine gishobora kukwereka ko umukobwa yatakaje ubusugi bwe, Aka gahu gashobora gucika biturutse ku mpamvu nyinshi zitandukanye.

Urugero, aka gahu gashobora gucika bitewe n’uko umukobwa yakoze sports, yagenze cyane, gusa iyo aka gahu gacitse biturutse ko yakoze imibonano mpuzabitsina aba yaratakaje ubusugi bwe.

Ese kuva amaraso cyangwa kubabara cyane igihe akoze imibonano mpuzabitsina nibyo bigaragaza umukobwa ukiri isugi ?

Oya, ibi sibyo kuko umukobwa ashobora kuva amaraso mu mibonano mpuzabitsina akanababara kandi atari isugi, Ikindi ni uko Hymen ishobora gucika ariko ntave amaraso cyangwa ngo ababare.

Ese umuganga ashobora kumenya ko umukobwa akiri isugi?

Oya, Icyo muganga ashobora kubona ni ukumenya niba hymen yawe yaracitse cyangwa yaravuye mu mwanya wayo, byumvikane ko muganga adashobora kumenya ko ukiri isugi ijana ku ijana kuko twabonye ko hymen ishobora gucika biturutse ku mpamvu zitandukanye harimo no gukora sports.

Gusa icyo muganga akora akubaza niba warigeze gukora imibonano mpuzabitsina mu buzima bwawe mbere y’uko agusuzuma (Gynecological Examination) bityo bimufasha kumenya ubwoko bw’igikoresho akoresha( Speculum) kugira ngo ntiyangize Hymen yawe.

Ni gute abakobwa bashobora kubeshya ko ari amasugi kandi barakoze imibonano mpuzabitsina ?

Ngo abakobwa benshi bajya babeshya abahungu ko ari amasugi kandi barakoze imibonano mpuzabitsina.

Urugero, abakobwa bamwe ngo bashobora gusaba abahungu gukora imibonano mpuzabitsina yo mu kibuno ( Anal penetration) Iyo babigenje gutya ka gahu ka hymen ntigacika kuko batakoze imibonano mpuzabitsina mu buryo busanzwe ahubwo bakoze imibonano mpuzabitsina yo mu kibuno. Aha kandi twakibutsa abakoresha ubu buryo ko bugira ingaruka mbi, muri ubu buryo kandi biroroshye cyane kwanduriramo SIDA.

Hari bamwe bibeshya cyane iyo umukobwa yakoze imibonano mpuzabitsina bakiruka bajya kureba mu mashuka ko umukobwa yavuye amaraso kugira ngo bamenye ko yari isugi, ibi ntabwo aribyo dukurikije ibyo tumaze kubona kuko iki si ikimenyetso simusiga kigaragaza ubusugi.

Ibi nibyo twateguriye abasomyi ba umuryango.rw ku bijyanye n’igisobanuro cy’isugi n’uburyo bukoreshwa ngo hamenyekane umukobwa w’isugi, mu nkuru yacu itaha tuzakugezaho ibimenyetso bigaragara inyuma ushobora guheraho uvuga ko umukobwa atakiri isugi ntuzacikwe n’inkuru yacu itaha.


Comments

Clemant 12 December 2022

Umva uransobanuriye kabisa


25 December 2017

Kwicarakubibeniki?


Mazina Epa 16 November 2017

Nubwo abantu batabiha agaciro,imana ishaka ko abakobwa barongorwa ari Vierge.Imana yategetse yuko nurongora umukobwa ugasanga atari ISUGI,bazamwice (Gutegeka/Deuteronomy 22:20).Ikibabaje nuko ubu gusambana byabaye nk’itegeko,binyuze mu byo bita Boyfriend/Gilfriend.Ngo bari mu rukundo !!.Kwishimisha muli sex,ni byiza cyane.Nicyo gituma imana yaduhaye sex.Ariko byemerewe gusa abantu bashakanye legally.Mujye mumenya ko abasambanyi bose,kimwe n’abajura,abicanyi,etc...ntabwo bazaba muli Paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo,ni ugutekereza nabi.Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izice abantu bose bakora ibyo itubuza.Byisomere muli Ibyakozwe 17:31 na Yeremiya 25:33.Abantu basuzugura imana,Bible ivuga ko bameze nk’inyamaswa zitagira ubwenge,ziba zitegereje kubagwa (2 Petero 2:12).