Print

Ifoto y’umupolisikazi yambaye akajipo kagufi yavugishije benshi

Yanditwe na: Martin Munezero 15 November 2017 Yasuwe: 23701

Umuvugizi wa police mu gihugu cya Zambia, Esther Mwata Katongo yanenze bikomeye imyambarire y’umupolisikazi w’umu officer, aho yambaye ijipo ngufi(mini skirt) yarangiza akajya mu kazi.

Uyu muploisi w’umwofisiye kandi akoze ibi nyuma y’itangazo ryasohotse mu gihugu cya Zambia, rivugako umuntu uwo ari we wese uzatinyuka kwambara imyambaro ishotora bagenzi be yarangiza akajya mu ruhame, azajya afatirwa ingamba zirimo guhanishwa igifungo cy’amezi 6 cyangwa se akaba yacibwa amande asaga ibihumbi 25 by’amafaranga akoreshwa muri iki gihugu.

Muri iri bwiriza ryasinywe ku wa 29/ 03/ 2017, bagaragazaga ko ryatangiye kubahirizwa guhera ku itariki ya 01/04/2017.

Byaje gutungurana rero no kwibazwaho na benshi nyuma yo kubona umwe mu bapolisi ari we ugaragaje iyi myitwarire yamaganiwe kure mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Polisi Esther Mwata Katongo aho byavugwaga ko bitemewe kwambara utujipo tugufi, udupantalo duhambiriye umuntu, utwenda tugaragaza ibice by’ibanga by’umuntu n’ibindi bifianye isano na byo yarangiza akajya mu ruhame.

Ifoto rero y’uyu mupolisikazi yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga aho abantu barimo kuyihererekanya ntibayivugeho rumwe.

Umuvugizi wa policeEsther Mwata Katongo yabwiye itangazamakuru ko bemerewe kwambara mini ngo ariko itarenze amavi ngo ijye hejuru yayo.

Ati "Bemerewe kwamabara mini ariko itari hejuru y’amavi. Ntabwo iniforume ari imideri abapolisi bagomba kwambara neza bakagaragara neza kuko baba bahagarariye ikigo kinini baba bagomba gutanga urugero rwiza."

Uyu mu polisikazi ngo yakoze ibihabanye n’ibyo yagombaga gukora, ngo kubera iyo mpamvu rero ikibazo cye bagiye kukigaho.

Nk’uko itegeko ribiteganya rero, uyu mupolisikazi ashobora guhanishwa igifungo cy’amezi 6, cyangwa agacibwa amande y’ibihumbi 25 by’amafaranga akoreshwa muri iki gihugu.

Ngiri itegeko ryasinywe, ribuza umuntu wese imyitwarire nk’iyo mu ruhame


Comments

Mazina Epa 16 November 2017

Iri tegeko rirasobanutse.Ndikurikije,uyu mupolisi yishemo ingingo 2: Skinny jean na Mini-skirt.Ariko umurebye ubona ko nubundi ashobora kuba yiyandarika.This is a shame for a policewoman!! Imana yahaye abakobwa n’abagore body parts kugirango bazereke gusa umugabo bazabana binyuze mu mategeko.Ariko ikibabaje nuko banika amabere n’ibibero mu ruhame.Bituma abagabo babifuza bagasambana.Nubwo abantu bakomeza kwica abategeko imana yaduhaye,bagomba kumenya ko yashyizeho umunsi w’imperuka (Ibyakozwe 17:31).Kuli uwo munsi,izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bake bayumvira (Imigani 2:21,22).Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo dutegereje.