Print

Nahimana yagize icyo avuga ku byerekeye kujya muri Simba

Yanditwe na: 16 November 2017 Yasuwe: 1179

Umukinnyi Nahimana Shassir utaha izamu mu ikipe ya Rayon Sports yahakanye amakuru yavugaga ko yenda kujya mu ikipe ya Simba SC mu kwezi kwa mbere.

Uyu musore uri mu mwaka we wa nyuma muri Rayon Sports,yahakanye amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Mwanaspoti cyo muri Tanzania ko yamaze kumvikana na Simba SC yo muri Tanzania ndetse azayerekezamo mu kwezi kwa mbere.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Indundi.com cyo mu Burundi yahakanye amakuru yo kwerekeza muri iyi kipe yo muri Tanzania ndetse avuga ko agomba kurangiza amasezerano afitanye na Rayon Sports akabona kugira aho yerekeza.

Nahimana Shassir yageze mu ikipe ya Rayon Sports abasha kwitwara neza aho yarangije shampiyona atsinze ibitego 12 ndetse uyu mwaka yawutangiye neza kuko amaze gutsinda ibitego 2 mu mikino 4 amaze gukina.