Print

Perezida mushya wa Angola yirukanye mu kazi umukobwa wa perezida ucyuye igihe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 16 November 2017 Yasuwe: 1380

Perezida mushya wa Angola, Joao Lourenco kuri uyu wa gatatu yirukanye ku kazi umukobwa wa perezida Dos Santos, Isabel Dos santos, wari ukuriye ikigo cya leta gishinzwe ubucukuzi bwa peteroli, Sonangol, nk’uko byemejwe mu itangazo ryaturutse muri perezidansi y’iki gihugu.

Isabel Dos Santos umugore wambere ukize kurusha muri Afurika ufite imyaka 44 y’amavuko.Ubwo Isabel Dos Santos yagenwaga ngo ayobore iki kigo mu mwaka ushize byateje impaka bifatwa nk’ikimenyetso cy’icyenewabo gikabije na ruswa byahawe intebe ku butegetsi bwa Eduardo Dos Santos.

Perezida mushya, Lourenco yagiye ku butegetsi mu kwezi kwa Kanama muri uyu mwaka agendeye ku iturufu y’ishyaka ryari ku butegetsi nyuma yo kwizeza ko agiye guhangana na ruswa ndetse akongera kubyutsa ubukungu bw’igihugu.

Itangazo ryaturutse muri perezidansi ya Angola rivuga ko mu bubasha ahabwa n’itegeko nshinga, perezida yafashe icyemezo cyo gukura mu myanya yabo abayobozi bakurikira bari bagize inama y’ubutegetsi ya Sonangol. Mu basomwe hakaba hajemo na Isabel Dos Santos.

Isabel Dos santos avuga ko ari rwiyemezamirimo kuri konti ye ya twitter, ndetse ikinyamakuru Forbes Magazine kikemeza ko ari we mugore wa mbere ukize muri Afurika ku myaka ye 44 y’amavuko.

Marie Grace INGABIRE


Comments

Karake James 17 November 2017

Uyu mukobwa wa president Dos Santos,muli Afrika niwe mugore ukize cyane kurusha abandi.She is a Billionaire.Afite ibigo byinshi yashinze,cyane cyane ibya Telecommucations.Yategetse SONANGOL,Oil National Company yo muli Angola.Ikintu kibabaza,nuko abakire nabo barwara,basaza ndetse bagapfa.Niyo mpamvu Yesu yahoraga yigisha abantu gushaka ubuzima bw’iteka,aho kwibera mu byisi gusa.Turabita tukajya mu gitaka,tukabora.Ariko abantu bashaka imana n’ubwami bwayo,imana izabazura ku munsi w’imperuka (Yohana 6:40).Abibera mu byisi gusa,iyo bapfuye biba birangiye.Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko baba bitabye imana.Ni ikinyoma.