Print

Miss Wema washwanye na Diamond yemeje ko agiye kuza I Kigali

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 16 November 2017 Yasuwe: 1079

Nyampinga w’Igihugu cya Tanzaniya 2006, Miss Wema Sepetu wavuzwe cyane mu nkuru z’urukundo n’umuhanzi Diamond Platnmuz yemeje ko agiye kuza I Kigali mu birori byiswe ‘Instagram Party’.

Uyu mukobwa wari uherutse gutangaza y’uko agiye gukuramo ‘nyababyeyi’ azagera i Kigali mu cyumweru gitaha ntagihindutse aho azaba yitabiriye ibirori bizahuza ibyamamara mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abafana babo bizabera i Kigali muri Chillax Lounge tariki ya 24 Ugushyingo 2017.

Ni ku nshuro ya mbere,Wema azaba ageze mu Rwanda yanditse kuri instagram avuga ko ari urugendo yateguye kandi ko hari byinshi yumvise ku Rwanda kuburyo kuhagera bizamurebera urugendo rw’amateka kuri we.

Sepetu wakundanye kandi Idris Sultan wamamaye muri Big Brother akaba akurikirwa na miliyoni 3 n’ibihumbi birenga 100 mu magambo ye yagize ati “ Rwanda...!!! Sinshobora kukubwira uburyo nezerewe. Ntabwo mwese mubyizera ariko iyi izaba ari inshuro yanjye ya mbere nsuye u Rwanda. Nakomeje kugenda numva ibintu byinshi byiza k’u Rwanda none birangiye ngiye kubyibonera.”

Yongeyeho ati “ Umukunzi wanyu azaza tariki 24 z’uku kwezi.Mana yanjye! Ibirori bya mbere kandi bihebuje bya Instagram kuri mwe baturage beza b’u Rwanda.”

Umuterankunga w’ibi birori ni KFM ikaba Radio yumvikana mu Rwanda ndetse akaba nawe yashimiye ubuyobozi bw’iyo Radio.Yasabye abafana kutazacikwa kuko kwinjira ari ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda.

Wema aje mu Rwanda nyuma y’uko mucyeba we,Zari nawe yahagaze ari kumwe na Diamond.

Wema yavuze agiye kuza mu Rwanda asaba buri wese kuzambara umwenda mwiza