Print

Leta y’ u Rwanda yamaganye ibirori bya ‘Bridal shower’, ngo bikorerwamo uburiganya

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 16 November 2017 Yasuwe: 27972

Minisiteri y’ umuco na Siporo, ifatanyije na Minisiteri y’ uburinganire n’ iterambere ry’ umuryango ndetse na Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu basabye abayobozi n’ ababyeyi kwamagana ibirori bisigaye bikorerwa umukobwa witegura kurushinga bizwi ku izina rya ‘bridal shower’. Ibi birori bamwe bavuga ko bikorerwamo uburiganya.

Hari mu nama nyunguranabitekerezo ku ndangagaciro z’ ubukwe bwa Kinyarwanda. Iyi nama yabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Ugushyingo 2017 ihuza inzego zitandukanye zirimo abayobozi mu nzego za Leta, imiryango itari iya Leta ndetse n’ abanyamadini.

Minisitiri w’ umuco na Siporo Uwacu Julienne yavuze ko umuco ugenda uhindagurika yongeraho ko ibyiza bijemo bigomba gusigasirwa ibi bijemo bikamaganwa.

Kimwe mu bishya bavuga ko byaje mu bukwe bwa Kinyarwanda ni ugutamikana aho umukwe atamika umugeni we ibyo kurya, n’ umugeni akabigenza uko, ikindi ngo umuntu asigaye yoherereza undi ubutumire atamuzi akamwishyuza nk’ aho amubereyemo umwenda.

Si ibi gusa kuko ngo hari n’ ikindi kintu gisigaye gikorwa n’ abasirumu mbere yo gushyingira umukobwa aribyo birori bya ‘bridal shower’. Abazi neza uko ubukwe bwa Kinyarwanda bwakorwaga ibi birori babigereranya n’ umuhuro.

Abazi ibikorerwa muri bridal shower batangarije UMURYANGO ko muri ibi birori, umukobwa witegura gushyingirwa, abakobwa n’ abagore bamukorera ibirori akabereka ibyo yateganyije kujyana mu byambarwa. Ngo buri umwe mu bitabiriye ibirori yiyemeza inkunga azatanga kugira ngo ibyo bishyingirwana bizaboneke. Ikindi ngo muri ibyo birori uwo mukobwa bamwigisha uko azafata neza umugabo we.

Umuyobozi w’ Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’ akarengane Madamu Ingabire Marie Immaculee yavuze ko ibi birori biba bigamije kwaka abantu amafaranga mu buryo butari bwo . Ati “bridal shower ni uburiganya”

Minisitiri w’ uburinganire n’ iterambere ry’ umuryango Esperance Nyirasafari yavuze ko yagiye mu birori bya bridal shower agasanga ibikorerwamo atari byiza.

Yagize “Njye nagiye muri bridal shower nsanga abakobwa n’ abagore baragira inama umukobwa bamubwira ngo abagabo bakunda kurya, ngo umugabo uge umumesera ibi n’ ibi, ibyinshi wabireba ugasanga binyuranyije n’ ihame ry’ uburinganire”

Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu Francis Kaboneka avuga ko umuntu ukwiye kugira inama umukobwa amubwira uko azitwara ku musore bagiye gushakana ari umuntu uzi imico n’ imyitwarire y’ uwo musore.

Yagize ati "Umuntu wazaga kukugira inama yabaga azi umusore mugiye kubana...ubu bazana umuntu batoraguye hariya akaza akakugira inama, ngo Kaboneka uge umutekera, nta nzi, ntazi niba nkunda kurya, ...

Minisitiri Uwacu yavuze ko ibirori byitwa Bridal shower bikorerwa umukobwa witegura ku rushinga bikwiye kwamaganwa.

Yagize ati “Hari inama yindi iherutse kuba naho iki kintu cya Bridal shower twakivuzeho. Nta hantu nigeze numva bashima bridal shower… nagira ngo abayobozi bari hano n’ ababyeyi mu dufashe bridal shower tuyamagane”

Mu bantu barenga 150 bari muri iyi nama ntawigeze avuga ko ashyigikiye ‘bridal shower’ n’ ibiyikorerwamo.

Francis Kaboneka, Uwacu Julienne na Esperance Nyirasafari


Comments

UE 8 January 2018

Wenda habamo inyigisho cg imigenzereze bitari byiza, ariko se kuyica niwo muti? Iyo ni initiative of small family members and friends. Muzayica mute, mukurikije irihe tegeko, nta burenganzira bw’abantu muzaba muhungabanyije? Ahubwo nimuhugure abantu uko bakwiye kubyitwaramo ariko apana kuvuga ngo murabiciye.


8 January 2018

Wenda habamo inyigisho cg imigenzereze bitari byiza, ariko se kuyica niwo muti? Iyo ni initiative of small family members and friends. Muzayica mute, mukurikije irihe tegeko, nta burenganzira bw’abantu muzaba muhungabanyije? Ahubwo nimuhugure abantu uko bakwiye kubyitwaramo ariko apana kuvuga ngo murabiciye.


Nana 6 January 2018

Nonese ibatwaye iki??? haruwaje kubaregera ko bamwatse amafaranga kungufu??? Cg bamujyanye b add mukurura... njye mbona bigira akamaro mumyiteguro kuko ntawigira.. niba ugize Imana ukabona inshuti zishize hamwe zikagufasha... ariko abishoboye weee... ubuse ko mutaramagana ubuvuzi budashyitse abivuriza kuri mutuelle bahabwa.. iyi nama ayo mwakonsomye yapfuye ubusa ikibazo gihangayikishije igihugu si bridal shower


21 December 2017

Bridal Shower ariko abayobozi bamwe barasetsa, kubera ko mutazi reality ya societe niyo mpamvu murwanya ibi. Muzongere mucukumbure neza kuko ibyo muvuga biragaragara ko mutabizi et d’ailleurs nimwe mutagira nicyo mufasha imiryango kuko ntawuba yabaciye iryera.


Flore 20 December 2017

Nanjye ibi birori nsanga ari uburiganya nta muco urimo. Ntibijyanye n’intego dufite nk’abanyarwanda yo kwigira.


s 20 December 2017

umuyobozi wese uje ayobora uko ashaka cg uko abyumva bridal shower nunyigisho zagenewe abagiye kubaka siburiganya nkuko babyumva


Kassim Kaganda 18 November 2017

Aba bayobozi rwose ntabwo iki cyemezo bacyizeho neza kandi ntanubwo kubyitabira aritegeko sina Islam ibikora yonyine bashake ikindi kitari SHOWER BRIDAL


DUKUNDANE Jean de Dieu 18 November 2017

Njye rwose sinemeranya n’aba bayobozi. Iki kibazo mu kukiga bakirebeye mu ruhande rw’ishusho mbi gusa, ntibigeze bareba n’ibyiza bya *bridal shower*.
Bagifatiye cyane cyane mu ruhande rujyanye n’intwererano, biyibagiza ko ari n’uburyo bwo gusabana, kuganira, kujya inama ndetse no guhanurana. Mwibuke ko Bridal Showel haba harimo abakuze n’abato. Ni umwanya baba babonye wo kwisanzura ndetse no gushyigikira uwo mukobwa ugiye kurushinga; inkunga itangwa ku bushake nta gahato karimo, hejuru yo kungurana ibitekerezo no guhanura uwitegura kurushinga, ni n’umwanya wo kumufasha kongera kumutera inkunga no kumufashs gushyira ku murongo bimwe mu byo azifashisha mu gutangira gushinga urugo. Ni umwanya baba babonye wo kungurana ibitekerezo ndetse no gutinyura ugiye kurushinga mu buzima bushya butandukanye n’ubwo yari asanzwe abamo. Kugeza ubu rero njye simbona ikibi kiri m’uguhanurana no kugira inama ugiye kurushinga, bamwereka ko ibyiza azasangana umugabo we azabishima akabishyigikira, ko ariko namusangana n’ibibi atari amuziho, azagerageza kumufasha kubivamo, ariko cyane cyane bamutoza kumenya kwihangana. Ku bwanjye Bridal Shower ntiyagombye kurwanywa, ahubwo yagombye gushyigikirwa, haba hari aho idatunganye hagakosorwa. Kugeza ubu sinumva aho abo bayobozi bavanye ko ikorerwamo amahano.


Emmanuel Muombamungu. 17 November 2017

Abayobozi ndabashimira cyane. Urakoze cyane Minister Francis.Bridal shower, ivuga ngo jye nawe dufite umuco n’ingeso bimwe ,ngo n’uko uri umugabo nkaba undi!!!!!! Bridal shower ifata abagabo bose kimwe harimo n’abananiwe kubaka cyangwa abananiranywe nabagore babo. Mureke abashakanye bamenyane bafashijwe n’ubukure bubemerera gushakana. Tureke kubwira abakobwa abagabo bacu, kandi bashatse ababo. Ndasaba ababikoraga ko babifata nka Constructive criticism. Murakoze


Bbb 17 November 2017

Jye mbona bridal shower yagumaho,kujo nakera hose hahozeho umuhuro umukobwa akigishwa amahame yurugo,kandi bifasha cyane abari pe,ikindi biba igikorwa cyurukundo pe,ahubwo mwakabaye mwarebye ikitwa Baby shower,niyo idafite icyo imaze,gusaa icyemezo cyasubirwamo


Wise 17 November 2017

Usibye bridal shower inkwano na yo ni iyo kwamaganwa kuko ihabanye n’ihame ry’uburinganire. Bamwe bitwaza ko yari isanzwe mu muco nyamara indi migirire iri mu muco itanoze (nko kuzungura ku bagabo gusa) yakuweho inkwano irasigara. Ibi mbibonamo intege nke ku bagore biganje mu nteko yacu babashije gukuraho akarengane kabangamiye umutegarugori ariko bakirengagiza nkana akabangamiye igitsina gabo. Hari n’ibindi bisobanuro bidafashe bamwe batagira isoni zo kuvuga ko inkwano ari ishimwe ry’umubyeyi nk’aho uwabyaye umuhungu we atamureze cg se ngo n’umukobwa azana ibirongoranwa nk’aho byo abantu baba batari basanzwe babaho. Brief: bridal shower, inkwano, ibirongoranwa byose ni uburinganya butajyanye n’igihe.


marie jani 17 November 2017

yewe rwose turabyamaganye twivuye inyuma kuko birakabije cyane birimo nakajagari nibisa nigitugu aho umuntu bamutunarika gutanga fr kdi wenda ubishinxwe akikuriramo aye!!!oya nibikurweho bayobizu mubihagurukire kuko ntamuco mwiza urimo rwose!!!!ukuntu bishyuza umuntu nkaho bamugurije nabyo biteyumujinya!!naho izo nyigizho harimo zimwe zariha numukobwa cg akarwubaka nabi!!!


kawera 17 November 2017

Iyo gahunda rwose imaze kurambirana,iteye umujinya! Ukabyuka ukisanga muri group ngo bridal shower yarunaka ejo indi, ukibaza ibyobintu ubundi mubamumuguriye iwe kugiti cye azigurira iki? Inkwano nintwererano zizakora iki? Ikindi usanga babwira umukobwa ibyiza byumugabo cg ibibi byumugabo gusa, ukibaza niba ibyo abwiwe ariko azahora abibona nkaho uwobabana Atari umuntu! Igihe cyose yahinduka. Uwomuco rwose ucike ntakeza kawo, banavugiramo amagambo mabi


Ange 17 November 2017

Njye ntabwo nemeranywa n’aba bayobozi, ntabwo bridal shower ikwiye kwamaganwa kuko ntabwo ibiyikorerwamo byose ari bibi, habamo n’ibyiza byinshi, umukobwa ugiye gushaka aba agiye kwinjira mu bundi buzima butandukanye n’ubwo yari asanzwemo. Nta kibi mbona mugufata umwanya nk’ababyeyi abavandimwe n’inshuti za hafi mwamutanze muri ubwo buzima,mukamuganiriza mugasangira experiences zitandukanye mukamufasha kumenya ibiri rusange mukamwibutsa ko we ubwe ariwe n’uwo bagiye gushakana baziyubakira umuryango ugakomera cg ugasenyuka, nibindi byinshi byiza mukamwifuriza kuzahirwa....... ibibi byavanwamo ariko ibyiza bigasigasirwa mwo kabyara mwe! !!!!!!!


RUZIBIZA Stanislas ( mwandike ko nitwa RUDAKUBAGANA) 16 November 2017

Nubwo Abanyarwanda bari baraciye umugani ngo akaje karemerwa, ariko nkuko aba bayobozi babivuze, iyo gahunda nshya mfatanyije nabo kuyamagana. Erega invitation isigaye ari nka facture! Nari nzribajije iherezo ryabyo, none rirabonetse, Imana ishimwe.