Print

Gasabo: Uruhinja rwatoraguwe mu mugezi rwapfuye birakekwa ko rwatawe n’ indaya

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 November 2017 Yasuwe: 642

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2017 abaturage bo mu murenge wa Gisozi wo mu karere ka Gasabo batoraguye mu mugezi umwana w’ uruhinja yapfuye.

Uyu mugezi uherere mu karere ka Gasabo ukaba ugabanya Umurenge wa Gisozi n’ uwa Kacyiru mu mugi wa Kigali.

Abaturage batangaje ko uyu mwana ashobora kuba yatawe n’ indaya. Aba baturage ngo babishingira ku kuba mu murenge wa Gisozi ahazwi nko Mubudurira hagaragara abakobwa benshi bicuruza.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu mugi wa Kigali SP Emmanuel Hitayezu yatangarije UMURYANGO ko aya makuru polisi ikirimo kuyakurikirana.