Print

Akarere ka Kamonyi kabonye Meya mushya

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 November 2017 Yasuwe: 2489

Abajyanama bahagarariye imirenge itandukanye y’akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, wa Gatanu batoreye Kayitesi Alice kuba umuyobozi mushya w’aka karere kari kamaze amezi atanu kayoborwa n’umuyobozi w’agateganyo, nyuma y’uko uwari Meya yari yeguye yotswa igitutu ku bw’amakosa n’imyitwarire mibi yashinjwaga.

Kayitesi Alice w’imyaka 37 y’amavuko, umugore wubatse ufite umugabo n’abana batatu.

Madamu Kayitesi yatowe arusha amajwi menshi abo bari bahanganye.

Kayitesi Alice yari aherutse gutorerwa kuba Umujyanama uhagarariye umurenge wa Musambira.

Yari ahatanye na Harerimana Prosper ndetse n’umukobwa ukiri muto w’imyaka 27 witwa Niyonshima Josiane.

Kayitesi Alice yatsinze amatora n’amajwi akubye kenshi abo bahatanaga kuko yagize amajwi 191, Harerimana Prosper akagira amajwi 21, Niyonshima Josiane agira amajwi 8 haboneka imfabusa 2.

Uyu mushya w’ akarere ka Kamonyi yabwiye itangazamakuru ko atari mushya muri aka karere yongeraho ko agiye gukomeza gufatanya n’ abayobozi b’ akarere kwesa imihigo kuko umwanya wa 19 baherutse kubona.