Print

Perezida wa Estonia yasoje uruzinduko rwe nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 November 2017 Yasuwe: 534

Perezida wa Estonia Madamu Kersti Kaljulaid yasoje uruzinduko rw’iminsi 2 yagiriraga mu Rwanda asura minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ibikorwa by’ikoranabunga ashima urwego u Rwanda rugezeho rwiyubaka ndetse n’intambwe rwateye mu ikoranabuhanga.

Perezida wa Estonia, Kersti Kaljulaid byabimburiwe no gusura Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi aho yakiriwe na Minisitiri Dr Mukeshimana Geraldine wari kumwe n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare Yusuf Murangwa.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana yatangaje ko ibiganiro yagiranye na perezida wa Estonia byibanze ku kuzamura umusaruro w’ubuhinzi mu Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibarurishamibare nk’uko muri icyo gihugu bimeze:

Perezida wa Estonia Madamu Kersti kandi yasuye telecom House by’umwihariko icyumba cyahariwe ubuvumbuzi mu by’ikoranabuhanga ahazwi nka Fablab.Yitegereje ibikorwa bitandukanye urubyiruko rukora birimo indege zitagira abapilote(Drone), maze ashima intambwe u Rwanda rumaze gutera. Mu gitabo cy’abashyitsi cy’aha kuri Fablab yagize ati ’’ Mwarakoze gushyiraho uburyo bwo kuzamura ibitekerezo bishya’’.

Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho Jean Philbert Nsengimana yemeza ko uruzinduko rwa Perezida wa Estonia Kersti Kaljulaid hari icyo rusigiye u Rwanda mu bijyanye n’ubufatanye mu by’ikoranabuhanga.

Perezida wa Estonia Madamu Kersti Kaljulaid yageze i kigali kuri uyu wa kane, ari nabwo yakiriwe na Perezida wa Republika Paul Kagame, bagirana ibiganiro byihariye. Yageze mu Rwanda avuye muri Ethiopia akaba ari rwo ruzinduko rwa mbere agiriye muri Afrika nyuma y’igihe kirenga umwaka 1 amaze ayobora iki gihugu.

Kuri uyu wa 5 ahagana saa kumi ni bwo yasoje uruzinduko rwe. Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga yasezewe na bamwe mu bayobozi muri guverinoma barimo umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, Clare Akamanzi, Minisitiri w’itumanaho n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, Umunyamabanga wa leta muri Minisitri y’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego zishinzwe umutekano.
RBA
REBA AMAFOTO:


Minisitiri Jean Philbert Nsengimana aganira na Perezida wa Estonia Madamu Kersti Kaljulaid


Minisitiri Dr. Geraldine Mukeshimana aganira na perezida wa Estonia