Print

U Rwanda rwohereje abajya mu myitozo ihuje Ingabo z’Akarere muri Sudani-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 November 2017 Yasuwe: 520

Umutwe ugizwe n’abantu 95 bagizwe n’ingabo z’u Rwanda, Police n’abasivile nibo U Rwanda rwohereje mu myitozo izahuza ingabo zo mu karere izabera mu gihugu cya Sudani.

Uyu mutwe ugiye uyobowe na Brig Gen Vincent Gatama uzahaguruka i Kigali ku wa Mbere tariki 20 Ugushyingo werekeza ahitwa Port Sudani mu gihugu cya Repubulika ya Sudani kuva tariki 25 kugeza tariki 3 Ukuboza 2017. Imyitozo yateguwe n’Ingabo zigize Umutwe w’ Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba, EASF mu magambo ahinnye.

Ubutumwa bwatanzwe na EASF buti“ Ni imyitozo y’ingenzi mu gupima ubushobozi bw’Ingabo z’akarere uburyo zatabara mu kubungabunga amahoro ahaba habaye ibibazo haba mu karere n’ahandi zakoherezwa n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe”.

Abateguye iyi myitozo bavuze ko igamije gutoza no kureba ubushobozi Umutwe wa EASF ufite mu guhuriza hamwe ingabo ziturutse mu bihugu bitandukanye, kuzohereza mu kazi ndetse no kuziha ibikenewe mu bikorwa zaba zirimo bigamije kugarura amahoro.

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Jacques Musemakweli wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ u Rwanda, ni we watanze impanuro ku Mutwe ugizwe na Ofisiye n’abandi basirikare bagiye muri iyi myitozo. Izi mpanuro zatangiwe mu Kigo cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye i Kami.

Yasabye abagiye mu myitozo kuzaba abanyamwuga kandi bagahesha isura nziza u Rwanda mu ruhando rw’ibihugu 10 bizaba biteraniye muri iyi myitozo y’Ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba. Gen Musemakweli yagize ati “ Mugomba kuzagira imyitwarire myiza, mukagaragaza indangagaciro za kinyamwuga ziranga Ingabo z’u Rwanda. Hari imikorere myiza RDF imaze kugaragaza mu ruhando rw’ibihugu murasabwa kuyishimangira mwita ku kazi kabajyanye. Ndizera ko mutazatenguha icyizere ubuyobozi bwabagiriye bubahitamo guhagararira igihugu”.

Akaba yabasabye kuzarangwa n’ikinyabupfura kiri ku rwego rwo hejuru.

Abitabiriye iyi myitozo bose hamwe bagera ku 1000 bagizwe n’ingabo, abapolisi n’abasivile bazaturuka mu bihugu 10 bigize Umutwe w’Ingabo ziteguye gutabara zo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Ibyo bihugu ni U Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda.

Kuva izi ngabo za EASF zishinzwe mu 2004, zimaze gukora imyitozo izihuza itandukanye yabaye muri Kenya muri 2008, Djibouti muri 2009, Sudani 2011, Uganda muri 2013 ndetse na Ethiopia muri 2014.

REBA AMAFOTO:


Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka Maj Gen Jacques Musemakweli atanga impanuro ku bagiye mu myitozo

Brig Gen Vincent Gatama aganira n’abasirikare agiye ayoboye mu myitozo izabera Sudani


Comments

patty 18 November 2017

tubifurike Amahoro


patty 18 November 2017

tubifurike Amahoro