Print

Tdu Rda: Eyob Metkel yegukanye agace ka 6, Icyizere kuri Areruya

Yanditwe na: 18 November 2017 Yasuwe: 946

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 18 Ugushyingo 2017,nibwo hakinwaga agace ka 6 ka Tour du Rwanda iri gukinwa ku nshuro ya 9 nyuma y’aho ibaye mpuzamahanga, aho abasiganwa bahagurutse I Kayonza berekeza kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo,kegukanwe n’umusore Eyob Matkel ukinira ikipe ya Dimension Data.

Uyu Eyob yagereye ku murongo rimwe n’umusore Areruya Joseph bakinana ufite umwenda w’umuhondo bimuhesheje amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa risigaje umunsi umwe.

Aka gace k’uyu munsi kareshyaga n’ibirometero 86 na metero 300 katangiye ku I saa tanu za mu gitondo,aho abasiganwa banyuze mu muhanda wa Kigal Parents-Kimironko- Kibagabaga- Kabuga ka nyarutarama- Kagugu- Gisozi ULK- Ku Rwibutso- Kinamba- Yamaha- Nyabugogo-Kimisagara no Kwa Mutwe mbere yo gusoreza I Nyamirambo kuri stade ya Kigali.

Kubera ko aka gace ari kagufi gucika igikundi ntibyagiye byoroshye aho abakinnyi babigerageje bakomeje kugenda bagarurwa ndetse igihe kirekire abakinnyi bakimaze bari kumwe.

Iri siganwa ryatangiye ari abakinnyi 63,ryarimo guhangana gukomeye ndetse benshi mu bakinnyi bazi aka gace barwaniraga kugenda imbere kugira ngo babashe kwitwara neza ku gasozi ko kwa mutwe gahangayikisha benshi mu bakinnyi.

Dimension Data yarigaragaje

Kwitwara neza muri aka gace bitumye umusore Areruya Joseph agumana umwenda w’umuhondo ndetse bimuhaye kwegukana Tour du Rwanda 2017,kuko umunsi w’ejo uba udakomeye.

Eyob Metkel akoze amateka yo kuba ariwe mukinnyi ufite uduce twinshi muri Tour du Rwanda aho afite 5.

Uko abakinnyi bakurikiranye muri aka gace ka 6 (Kayonza- Kigali)

1.EYOB Metkel (Dimension Data for Qhubeka) 1h:58’:55’’
2. ARERUYA Joseph (Dimension Data for Qhubeka) + 03’’
3. DEBRETSION Aron( Eritrea) +05’’
4. NSENGIMANA Jean Bosco (Rwanda) +0:08’’
5.MAIN Kent (Dimension Data for Qhubeka) +0:08’’
6. BYUKUSENGE Patrick (Rwanda) +0:11’’
7. KANGANGI Suleiman (Bike Aid) +0:11’’
8. PIPER Cameron (Team Illuminate) +0:11’’
9. JEANNES Matthieu (Team Haute Savoie - Auvergne Rhône Alpes) +0:11’’
10. EBRAHIM Redwan (Ethiopia) +0:11’’

Uko bakurikirana ku rutonde rusange rw’agateganyo

1. ARERUYA Joseph (Dimension Data for Qhubeka )17:23:09
2. EYOB Metkel (Dimension Data for Qhubeka) 0:35
3. KANGANGI Suleiman (Bike Aid) +1:32
4. NSENGIMANA Jean Bosco (Rwanda) +2:05
5. BYUKUSENGE Patrick (Rwanda) +2:52
6. NDAYISENGA Valens (Tirol Cycling Team) +3:26
7. JEANNES Matthieu (Team Haute Savoie - Auvergne Rhône Alpes) +3:27
8. MUNYANEZA Didier (Rwanda) +3:52
9. OKUBAMARIAM Tesfom (Eritrea) +4:17
10. PELLAUD Simon (Team Illuminate) +5:48

Aba mbere mu kuzamuka imisozi
1. MEBRAHTOM Natnael Eritrea Amanota 40
2. NSENGIMANA Jean Bosco Rwanda 34
3. GREENE Edward Lowestrates.ca 32
4. EYOB Metkel Dimension Data for Qhubeka 18
5. ARERUYA Joseph Dimension Data for Qhubeka 16
6. HAKIRUWIZEYE Samuel Club Les Amis Sportifs De Rwamagana 13
7. MUSIE Simon Eritrea 13
8. RUBERWA Jean Club Benediction de Rubavu 12
9. MAIN Kent Dimension Data for Qhubeka 12
10. VAN ENGELEN Adne Bike Aid 10

Uko amakipe akurikirana kugeza ubu:

1. Dimension Data for Qhubeka 52:15:43
2. Rwanda +2:07
3. Bike Aid +9:13
4. Eritrea +22:31
5. Ethiopia +35:31
6. Club Les Amis Sportifs De Rwamagana +43:21
7. Team Haute Savoie - Auvergne Rhône Alpes +50:50
8. Team Illuminate +1:03:18
9. Club Benediction de Rubavu +1:17:02
10. Kenyan Riders Safaricom +1:38:07
11. Lowestrates.ca +1:42:47
12. Algeria +1:48:33
13. Mauritius +2:04:24