Print

Knowless yabyinishije abasore b’I Nyamirambo biratinda-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 November 2017 Yasuwe: 4886

Butera Knowless yari umwe mu bahanzi batoranyijwe mu gitaramo cyo gusoza Tour du Rwanda cyabereye kuri Tapi Rouge I Nyamirambo mu mujyi wa Kiagli kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2017 aho yabyinishije bamwe mu basore bigatinda.

Ni igitaramo cyarimo udushya nk’uko Inyarwanda yabitangaje cyahurije hamwe abahanzi bo mu Rwanda bakomeye nka; Yverry, Social Mula, Riderman, Knowless na Bruce Melodie icyakora kwinjira byari ubuntu.

Cyatangiye ahagana saa yine za mu gitondo kugeza saa yine z’ijoro (10:00-22:00) ariko abahanzi bakaba batangiye kuririmba guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00-22:00).

Iki ni igitaramo cyayobowe na Mc Kate Gustave ndetse na Anitha Pendo.

Amafoto n’amashusho agaragaza Knowless wongeye gusubira mu bihe byatambutse aho yajyaga abyinana n’abantu batandukanye bisa n’ibyongeye kubera I Nyamirambo aho yahagamaye bamwe mu basore bakamufasha kubyinna zimwe mu ndirimbo ze.
REBA AMAFOTO:







Knowless yahaye rugari abasore barabyinana

Bruce Melodie

Riderman

Social Mula

Yverry

Anita Pendo