Print

Eyob Metkel yatangaje uko yakiriye guca agahigo muri Tour du Rwanda avuga imyato FERWACY

Yanditwe na: 19 November 2017 Yasuwe: 627

Umunya Eritrea ukinira ikipe ya Dimension Data for Qhubeka Eyob Metkel waraye akoze amateka yo kuba umukinnyi umaze gutwara uduce (Etapes) twinshi muri Tour du Rwanda yatangaje ko yishimiye kuba yakoze aka gahigo ndetse ko intego ye ari uguhora atsinda muri Tour du Rwanda.

Eyob Metkel watwaye agace ka kabiri muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka,abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook yatangaje ko nta muntu wishimye nkawe kuko ahora yifuza gutsinda muri Tour du Rwanda none uyu mwaka akaba yaratwaye uduce tubiri.

Yagize ati “Gutsinda muri Tour du Rwanda n’intego yanjye buri mwaka,gusa uyu munsi ni agahebuzo kuko natsinze inshuro ya kabiri mu irushanwa ry’uyu mwaka ndetse ngakora agahigo k’umukinnyi umaze gutwara uduce twinshi muri iri rushanwa.Ntabwo nshobora kwishima kurenza uko meze ubu,niyo mpamvu nishimiye kubasangiza ibyishimo mfite.Ndashimira ikipe yanjye yamfashije kubigeraho ndetse n’abategura Tour du Rwanda kubera ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru bashyira mu gutegura iri rushanwa ryiza muri Africa”.

Eyob yatwaye agace ka kane kavaga Musanze kerekeza I Nyamata ku wa kane ndetse no ku munsi w’ejo ubwo bavaga Kayonza berekeza kuri stade ya Kigali byatumye aba umukinnyi wa mbere umaze gutwara uduce twinshi muri Tour du Rwanda.Ararusha Valens Ndayisenga,Debesay Mekseb,Kiel Reijnen na Nsengimana Jean Bosco agace kamwe kuko bo bafite uduce 4.