Print

Ibrahimovic yongeye gusetsa abakunzi ba ruhago ubwo yavugaga ku bijyanye n’imvune ye

Yanditwe na: 19 November 2017 Yasuwe: 1510

Rutahizamu wa Manchester United Zlatan Ibrahimovic yatangaje benshi ubwo yasubizaga umunyamakuru wari umubajije impamvu yakize vuba kandi byaravugwaga ko imvune ye izatinda aho yamusubije ko intare zidakira imvune nk’abana b’abantu.

Uyu mugabo ukunze gushimisha abafana ba ruhago kubera ibisubizo bye ku itangazamakuru,ubwo yabazwaga naBT Sports niba atarahangayitse ubwo yamenyaga ko azamara igohe kinini adakina ,yasubije we ari intare kandi ko zidatinda gukira nk’abantu .

Yagize ati “Ntabwo nigeze mpangayika kuko intare ntabwo zitinda gukira nk’abantu.Nyuma yo kubona amasezerano mashya nakoze imyitozo ikomeye kugira ngo mbashe kugaruka vuba.”

Zlatan Ibrahimovic yagombaga kugaruka mu ntangiriro z’umwaka utaha,nkuko byari byavuzwe n’abaganga ubwo yagiraga imvune ikomeye mu mikino ya Europa League ishize,gusa yagarutse mbere y’igihe cyari giteganyijwe aho ku munsi w’ejo yinjiye mu kibuga asimbuye mu mukino ikipe ye ya Manchester United yanyagiyemo Newcastle United ibitego 4-1.