Print

Umunyezamu wa Rayon Sports Bashunga Abouba yasezeranye (Amafoto)

Yanditwe na: 19 November 2017 Yasuwe: 3009

Umunyezamu wa Rayon Sports Bashunga Abouba yasezeranye imbere y’amategeko ku munsi w’ejo taliki ya 18 Ugushyingo 2017 n’umukunzi we Cyuzuzo Djamila bamaze imyaka 4 bakundana.

Uyu munyezamu wabuze ibyangombwa nyuma yo gusinyira amakipe 2 atandukanye ariyo Musanze FC na Rayon Sports ndetse akamutanga mu bakinnyi azifashisha ku ntonde yoherereje FERWAFA,yahisemo gusezerera ubuseribateri yambikana impeta n’uyu mukunzi we bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko kw’aba bombbamaze kuba umwe, wabereye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Bashunga yakiniraga Gicumbi FC mbere yo kuza muri Rayon Sports aho yatwaranye nayo igikombe cy’Amahoro mu 2016 n’icya shampiyona mu 2017.

Uyu munyezamu yamenyanye n’uyu mukobwa mu mwaka wa 2013 aho yaje gutera ivi amusaba kuzamubera umugore ku mugoroba wa tariki 5 Kanama 2017.Ubukwe bwabo buteganyijwe tariki 9 Ukuboza 2017 aho gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana bizaba kuri iyi taliki.

Source:Rwandamagazine.com