Print

Perezida Museveni yavuze ko napfa azazuka

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 19 November 2017 Yasuwe: 2367

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni w’ imyaka 73 y’ amavuko yavugiye muruhame ko urupfu nta bwoba rumuteye kuko nk’ uko Yesu yapfuye akazuka nawe ari nako yahaye abamwemera ububashwa bwo gutsinda urupfu.

Ibi Perezida Museveni yabibwiye abakiristo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo kuri sitade yo mu mugi wa Lira mu gihugu cye.

Yagize ati “Ubu twese turi abakirisitu. Kubera iki? Yesu yaraje arababwa, arahambwa arazuka. Igihe yazukaga yaduhaye ibyiringiro ko natwe tuzazuka.”

Yunzemo ati “Nta muzuko, nta bukirisitu. Ntabwo ndapfa ngo nzuke ariko mpfite ibyiringiro ko nzapfa kazuka kuko ndi umukirisitu”

Aya magambo Perezida Museveni yayaherekesheje ijambo ryo muri Bibiliya riboneka mu gitabo 1 abakorinto umutwe wa 15, umurongo wa 26. Hagira hati “Urupfu niwe mwanzi uzaruka gukurwaho”

Yabivugiye mu muhango wo gukusanya inkunga yo kuvugurura inyubako ya katedarali ya Lira. Umushinga yo kubaka iyi katedarali ukeneye miliyari ebyiri z’ amashilingi.


Comments

Karake 20 November 2017

MUSEVENI asoma Bible cyane.Yanditse igitabo akita "Sowing the mustard seed".Bitwibutsa ka kabuto ka sinapi kavugwa muli Bible.Kubyerekeye KUZUKA,nibyo koko abantu bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko tubisoma muli Yohana 6:40.Ariko si abantu bose bazazuka.Nkuko uwo murongo ubivuga,YESU yavuze ko hazazuka gusa "abantu bizera Yesu".Kwizera Yesu,bivuga gukora ibyo yasize adusabye.Urugero,yatubujije kwibera mu byisi gusa,ahubwo adusaba gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana nkuko Matayo 6:33 havuga.Nyamara usanga hafi y’abantu bose bitwa abakristu,bibera mu byisi gusa ntibashake imana,kandi bakora ibyo Yesu yatubujije:Kurwana,kwicana,gusambana,gusahura igihugu,kubeshya,etc...Abo ntabwo bazazuka.Iyo bapfuye biba birangiye.Biriya bavuga ngo yitabye imana,ni ikinyoma.