Print

Niyonshuti Adrien yakoresheje ubukwe bwaranzwe n’ udushya twinshi (Amafoto)

Yanditwe na: 19 November 2017 Yasuwe: 3306

Umukinnyi Niyonshuti Adrien ukina umukino wo gusiganwa ku magare nk’uwabigize umwuga wakiniraga ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’epfo yakoze ubukwe butangaje n’umukunzi we Umutesi Elyse bwakoreshejwemo amagare, haba mu gutwara umugeni ndetse no mu buryo busanzwe nk’umutako.

Uyu mugabo umuze igihe kinini muri uyu mukino ndetse akaba ari mu bakinnyi ba mbere batangiranye na Team Rwanda ubwo yatangizwaga n’umunyamerika Jonathan Boyer uzwi nka Jock yashyingiranywe na na Umutesi Elyse mu bukwe bwabaye kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 18 Ugushyingo 2017.

Niyonshuti w’imyaka 30 yasezeraniye imbere y’Imana muri Kiliziya Gatolika ku Kicukiro, ndetse abatumiwe biyakirira muri Hotel Dove ku Gisozi, mu Mujyi wa Kigali.

Mu mafoto yagiye hanze aba bombi bagaragaye bagenda ku igare ndetse na bamwe mu batumirwa baza bambaye imyenda bakoresha bari mu marushanwa.

Ubwo basohokaga mu kiliziya Niyonshuti n’umugore we banyuze hagati y’abantu bafashe amapine y’amagare mu rwego rwo kugaragaza ko aba bombi bihebeye uyu mukino usigaye ukurura benshi mu Rwanda.

Niyonshuti n’umufasha we bifotoranyije na Jock wamuzamuye

Adrien Niyonshuti warangije amasezerano yari afitanye na Dimension Data, yakinnye amarushanwa menshi uyu mwaka ugereranyije n’indi myaka amaze muri Dimension Data,kuko yitabiriye amarushanwa menshi arimo Tour de Langkawi muri Malaysia,Pais vasco muri Espagne,Tour of Norway,Tour de Romandie,Criterium du Dauphine yasojwe ku munsi w’ejo n’ayandi.

Adrien Niyonshuti yegukanye shampiyona y’u Rwanda mu gusiganwa umuntu ku giti cye.