Print

Mukura VS ihagamye Rayon Sports banganya 0-0.

Yanditwe na: 19 November 2017 Yasuwe: 1121

Ikipe ya Rayon Sports inaniwe kwikura imbere y’ikipe ya Mukura VS kuko amakipe yombi anganyije 0-0 mu mukino w’imbaraga wabereye kuri stade ya Kicukiro.

Nyuma yo kubura umutoza wungirije Ndikumana Hamad Katauti ndetse na Karekezi Olivier uri mu maboko ya polisi kubera ibyaha ari gukurikiranwaho,Rayon Sports yatozwaga na Lomami Marcel yananiwe kubona amanota 3 imbere ya Mukura VS ku munsi wa 6 wa shampiyona.

Rayon Sports yari yabuze abakinnyi benshi aho yaje muri uyu mukino ifite abakinnyi 15 kubera ibibazo by’imvune ndetse na bamwe bahagaritswe ikaba ibashije kubona inota rimwe ryiyongereye kuri 7 yari ifite.

Abakinnyi ba Rayon Sports ntabwo babashije kugera ku ntego bari bihaye yo gutsinda uyu mukino bagatura intsinzi aba batoza babo bombi.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
Rayon Sports:
Ndayishimiye Eric ’Bakame (C), Nyandwi Saddam, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Yannick Mukunzi, Niyonzima Olivier ’Sefu’, Nova Bayama, Kwizera Pierrot, Djabel Manishimwe na Caleb Bonfils Bimenyimana.

Mukura VS: Umar Rwabugiri, Hassan Rugirayabo, Ambroise Manirarora, Said Iragire, Nshimiyimana David, Nkomezi Alexis, Zagabe Jean Claude, Duhayindavyi Gael, Rashid Mutebi, Ndayegamiye Abou na Hakizimana Kevin.

Ku rundi ruhande ikipe ya AS Kigali bigoranye ibashije kubona amanota 3 nyuma yo gutsinda Sunrise ibitego 3-2, mu mukino wagaragayemo amahane menshi bitewe n’igitego cya gatatu cyemejwe n’umusifuzi mu gihe abakinnyi b’ikipe ya Sunrise bavugaga ko umukinnyi wa AS Kigali yagonze umunyezamu Habarurema Gahungu ,wahise ava mu kibuga kubera imvune.

Mu wundi mukino wabereye kuri stade Umuganda ikipe ya Marines FC yatsinze Etincelles FC ibitego 2-1 muri derby ya Kivu.Police FC yanganyije na Miloplast 1-1.