Print

Lomami Marcel yatangaje byinshi kuri Caleb na Kone bamutengushye

Yanditwe na: 20 November 2017 Yasuwe: 1151

Umutoza wungirije wa Rayon Sports Lomami Marcel yatangaje ko ba rutahizamu babiri Bimenyimana Bonfils Caleb na Tidiane Kone bafite ikibazo kimwe cyo kurata ibitego ariko bakomeje gukora imyitozo kugira ngo bakemure iki kibazo.

Uyu watoje umukino wa Mukura VS nk’umutoza mukuru kubera ko umutoza mukuru Karekezi Olivier yatawe muri yombi kubera ibyaha byakoreshejwe ikoranabuhanga akekwaho ndetse n’umutoza Katauti wari uwa kabiri yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa kabiri taliki ya 15 Ugushyingo 2017.

Nyuma y’uyu mukino Mukura VS yihagazeho ikanganya na Rayon Sports 0-0,Lomami Marcel yatangarije abanyamakuru ko ba rutahizamu 2 yakoresheje batarabasha kwinjira muri shampiyona ariko bari kubafasha kwigirira icyizere.

Yagize ati “Urebye ikibazo Caleb afite ni nacyo Kone afite.Birimo biraza kuko twabashije gukora imyitozo myinshi imbere y’izamu kandi ugereranyije n’imikino twagiye dukina uyu munsi bitwaye neza.Barabura akantu ko kwigirira icyizere kandi tuzagenda dukosora kuko hari ibyo twagiye tuvugana na Caleb kandi yatwijeje ko yizeye ko azasubira ku rwego nk’urwo yari ariho mu Burundi.”

Aba basore nibo Rayon Sports yari icungiyeho ku munsi w’ejo,ariko ntibabashije kubona igitego nubwo babonye amahirwe menshi yo gusigarana n’umuzamu bagahusha ibitego.

Caleb na Kone bombi ubateranyije bafite igitego kimwe mu mikino 5 ya shampiyona Rayon Sports imaze gukina aho abakunzi b’iyi kipe bibaza igihe Diarra azabonera ibyangombwa akabahoza amarira kuko ikijyanye n’ibitego cyabaye ingume muri iyi kipe.