Print

Nkurunziza yatanze igisobanuro cy’Imbonerakure benshi baratungurwa

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 20 November 2017 Yasuwe: 3307

Perezida Pierre Nkurunziza w’Igihugu cy’U Burundi, yatunguye benshi maze avugira mu ruhame ko Imana ariyo Mbonerakure ya mbere, ni ibintu bitakiriwe kimwe na benshi.

Imbonerakure avuga ni umutwe ugizwe n’urubyiruko wakunze gushinjwa ihohotera n’iyacurubozo kuva Nkurunziza yatangaza ko atiteguye kurekura ubutegetsi.

Ibi yabigarutse mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe intwari zitangiye igihugu cy’u Burundi bikaba byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2017 mu ntara ya Cibitoke.

Mu ijambo rye yashimye abitangiye igihugu anavuga ko abibaza ku imbonerakure abafitiye igisubizo gitomoye.Yakomeje avuga ko Imbonerakure [urubyiruko rw’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi] zigomba kubahwa ndetse ko na we yabaye yo.

Mu magambo ye , yagize ati “Imbonerakure ya mbere ni Imana, kuko iri ijambo risobanura “umubonekerwa” Imana niyo ibona byose ikanashobora byose”.

Akomeza avuga ko ukoze mu ijisho ry’Imbonerakure aba anakoze mu iry’Imana, Ati “Kugambanira Imbonerakure ni ugukora ibihabanye n’ubushake bw’Imana, Imana ni inshuti z’Abana, urubyiruko,… twese mu ishyaka (CNDD FDD) twatangiye turi Imbonerakure”.

Binyuze ku rubuga rwa Twitter, abakurikiranaga iri jambo ry’umukuru w’Igihugu bavuze ko bitumvikana uko avuga ko imbonerakure ari Imana kandi idahora cyangwa ngo yice.

Elvis ati “ Niba Imaba ari Imbonerakure, wowe [Nkurunziza] ukaba umukuru w’Imbonerakure bisobanuye ko uri hejuru y’Imana,…”.

Gatera na we ati “Kugereranya Imana n’Imbonerakure=Abicanyi…..ubugoryi”. Uwitwa Teddy we avuga ko bitari bikwiye ko iri gereranya ribaho, ati “ni gute wagereranya Imana n’abicanyi”.

Humana RightsWatch iherutse gutangaza ko Polisi n’urubyiruko rw’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ruzwi ku izina ry’ Imbonerakure” nabo bakoze ibikorwa bikomeye byo guhohotera abantu ku bufatanye n’urwego rw’iperereza.

Umuyobozi wa Human Rigths Watch ku mugabane wa Afurika, Daniel Bekele, ati“Kwica urubozo ku mpamvu za politiki bikorwa n’Urwego rw’Iperereza mu Burundi byageze ku rwego rushya, ndetse rumaze kuba ingeso. Abakorana n’uru rwego bafata nabi abakekwaho kutavuga rumwe n’ubutetsi cyane kubera ko bazi ko bashobora kubivamo. Guverinoma ikwiye gusaba ko bihagarikwa vuba na bwangu.”


Comments

citoyen 21 November 2017

hhhh hari abantu bagera ku butegetsi nyuma y’igihe gito bakamera nk’abatunzwe n’urumogi. Ubu nk’uyu kweli....


Karekezi 20 November 2017

Aka ni akumiro!! Ni nko kuvuga ngo "imana ni interahamwe".Ikibabaje nuko uyu Nkurunziza yiyita umurokore.Nta soni agira zo gufata Bible,akajya guceza mu rusengero ngo yuzuye umwuka.Ntabwo politike ijyana no kuba umukristu nyakuri,kuko Yesu yasabye abakristu nyakuri kutivanga mu byisi nkuko tubisoma muli Yohana 15:18,19.Politike ijyana ko kwangana,gutonesha,kwikubira imitungo,gusahura igihugu,kwica no gufunga abantu mutavuga rumwe,akenshi bazira ubusa,etc...Ntimukemere umuntu wiyita ngo ni umurokore.Nkuko Bible ivuga muli Matayo 24:13,umuntu azamenya ko akijijwe ku munsi w’imperuka,ubwo imana izica abantu bose bakora ibyo itubuza,noneho we agasigara.