Print

U Bufaransa: Umunyarwanda wa kane ushinjwa Jenoside agiye kuburanishwa

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 20 November 2017 Yasuwe: 381

Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa bwategetse ko Umufaransa w’imyaka 56 y’amavuko ukomoka mu Rwanda witwa Muhayimana Claude agomba kuburanishwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

AFP yatangaje ko mu byo Muhayimana aregwa harimo ko yatwaraga mu modoka Interahamwe zajyaga kwica Abatutsi mu ishuli ryisumbuye rya Nyamishaba, no mu misozi ya Karongi, Gitwa na Bisesero hahoze ari muri perefegitura ya Kibuye.

Muhayimana Claude yahoze ari umushoferi wa hotel Guest House yo mu mujyi wa Kibuye. Yabanje kuba impunzi mu Bufaransa, aza kuhabona ubwenegihugu mu 2010. Mu 2013, ishyirahamwe riharanira inyungu z’abahohotewe ryo mu Bufaransa ryitwa “Collectif des parties civiles pour le Rwanda, CPCR,” ryamutanzeho ikirego. Yatawe muri yombi mu 2014 mu mujyi wa Rouen, aho yari umukozi w’akarere. Ibyaha aregwa arabihakana.

Naburana, azaba abaye Umunyarwanda wa kane uciriwe urubanza mu Bufaransa kubera jenoside yo mu 1994 mu Rwanda. Uwa mbere ni Capitaine Simbikangwa Pascal. Yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 mu 2014. Igihano cyarangije kwemezwa no mu bujurire.

Abandi ni ba burugumesitiri babili, Ngenzi Otavien na Barahira Tito, bo mu cyahoze ari perefegiyura ya Kibungo. Bakatiwe gufungwa burundu mu mwaka ushize. Urubanza rwabo ruracyari mu bujurire. Ubucamanza bw’Ubufuransa bufite dosiye 25 za jenoside yakorewe Abatutsi.

Claude Muhayimana [uri i bumoso] na Innocent Musabyimana,iburyo , muri rukiko mu Bufaransa mu 2013

Ijwi ry’Amerika