Print

Guverineri Gatabazi yahagurukiye abenga inzoga zitemewe n’amategeko

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 20 November 2017 Yasuwe: 272

Mu ntara y’amajyaruguru habaye inama yahuje guverineri Gatabazi JMV n’abayobozi ku nzego zinyuranye barimo abashinzwe umutekano ku rwego rw’intara.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu, abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge muri Musanze n’Abafite inganda zikora inzoga. Barebeye hamwe ingamba zo kurwanya inzoga z’inkorano.

Muri iyi nama itsinda ryakozwe ubugenzuzi ku nzoga z’inkorano muri Musanze baragagaraje ibyavuye mu bugenzuzi bwakorewe inganda zikora inzoga mu Karere ka Musanze, bwakozwe n’Akarere gafatanyije n’Intara ndetse n’ikigo gitsura ubuziranenge, RSB.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yasobanuye ko kugeza uyu munsi ku wa 20/11/2017 inganda zemerewe kwenga inzoga muri Musanze ari urwitwa CETRAF n’UMURAGE, abandi bazakora batabyemerewe bakazahanwa n’amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yizeje ko nta ruganda rugomba gukora inzoga rudafite ibyangombwa bya RSB kandi n’Akarere kakaba kabizi ko rubifite.


RBA