Print

Rayon Sports ishobora kutazongera gukina shampiyona muri uyu mwaka wa 2017

Yanditwe na: 21 November 2017 Yasuwe: 2692

Ikipe ya Rayon Sports ishobora kutazongera kugaragara muri shampiyona uyu mwaka kubera isubikwa ry’imikino yari ifite muri iyi minsi ndetse n’imyiteguro y’ikipe y’igihugu mu marushanwa atandukanye ari imbere nka CECAFA na CHAN.

Ku munsi w’ejo nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye ibaruwa FERWAFA busaba ko imikino bwari bufite hagati y’uyu munsi taliki ya 21 Ugushyingo 2017 na taliki ya 10 Ukuboza ubwo hazaba hakinwa umunsi wa 10 yasubikwa kubera ibibazo iyi kipe irimo birimo gutakaza umutoza wungirije Ndikumana Hamad Katauti ndetse n’itabwa muri yombi ry’umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier.


Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamenyesheje FERWAFA ko abakinnyi babo batameze neza mu mutwe bityo baba basubitse imikino yabo kugira ngo bahumurize abakinnyi bongere kugaruka mu bihe byiza aho FERWAFA yabibemereye ndetse ibamenyesha ko ariyo izagena igihe iyi mikino y’ibirarane izakinirwa.

Iyo urebye ingengabihe iri imbere,usanga nta mwanya uhari Rayon Sports yakinamo iyi mikino cyane ko ari imwe mu makipe atanga abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu kandi Amavubi ari hafi kwinjira mu mwiherero wo gutegura CECAFA izatangira ku I taliki ya 03 Ukuboza 2017 ndetse na CHAN iteganyijwe gutangira taliki ya 12 Mutarama 2018.

Rayon Sports yagombaga gukina n’Amagaju umukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona kuri uyu wa kabiri taliki ya 21 Ugushyingo 2017 ariko uyu mukino ndetse indi mikino yasubitswe harimo 3 yagombaga kubahuza na Amagaju FC, Musanze FC na Etincelles FC.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,ikipe ya Rayon Sports ishobora kuzongera gukina shampiyona mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha ubwo CHAN izaba irangiye.