Print

Gakwaya yahakanye ibyo kuza kwa Witakenge muri Rayon Sports

Yanditwe na: 21 November 2017 Yasuwe: 1620

Muri iyi minsi nibwo hamaze iminsi amakuru y’uko ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro n’uwahoze ari umukinnyi wayo Jeannot Witakenge kugira ngo asimbure Karekezi Olivier uri mu mboko y’ubugenzacyaha kubera ibyaha akekwaho byakoreshejwe ikoranabuhanga n’itumanaho.

Mu kiganiro Umuryango wagiranye n’Umuvugizi wa Rayon Sports Gakwaya Olivier,yadutangarije ko ikipe ya Rayon Sports nta gitutu ifite cyo gushaka umutoza kuko bategereje umutoza Karekezi ndetse bazashaka umutoza mu minsi iri imbere.

Yagize ati “Ayo makuru siyo kuko turacyategereje umutoza mukuru Karekezi gusa nta kitwirukansa kuko shampiyona ishobora gusubikwa kubera imikino y’ikipe y’igihugu iri imbere.”

Kugeza magingo aya ikipe ya Rayon Sports iravugwamo abatoza benshi aho bivugwa ko uretse Witakenge umutoza Kayiranga Baptista aravugwa nawe ko ashobora kugaruka muri iyi kipe yigeze guhesha igikombe cya shampiyona.

Witakenge amaze iminsi mu Rwanda ndetse yarebye umukino ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Mukura Victory Sports 0-0.

Lomami na Ramadhan nibo batoza Rayon Sports isigaranye

Amakuru ari muri Rayon Sports ni uko uyu mugabo usanzwe yibera muri Kongo Kinshasa yaba yaramaze kumvikana n’ubuyobozi n’ubwo Gakwaya Olivier yabihakanye.