Print

Umukobwa wahaye impano ya nyuma Katauti aracyashenguwe n’urupfu rwe-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 21 November 2017 Yasuwe: 2372

Ndikumana Hamad Katauti; Imana imuhe iruhuko ridashira! Ni umunyabigwi akaba umuhanga wahanganye na benshi mu kibuga cy’umupira kenshi birangirana n’iminota mirongo icyenda, yahuye n’ibihangange bikomeye mu mupira w’amaguru ku isi harimo Rivaldo,Robinho, Nuankou Kanu n’abandi benshi.

Urupfu rwe rwaje rutunguranye; rwashegeshe benshi yaba abamuzi ndetse n’abatamuzi kugeza ku muryango we washenguwe no kubura umwana w’abo.Inshuti n’abavandimwe baracyazirikana ubutwari bwe yagaragaje akiri ku isi y’abazima.

Mu ijoro ryo kuwa 14 Ugushyingo 2017 nibwo byatangajwe y’uko Katauti yashizemo umwuka ku munsi ukurikiyeho hakurikiyeho umuhango wo kumushyingura ndetse Oprah Uwoya babyaranye yageze mu Rwanda aza gukura ikiriyo nyuma y’aho ahita yerekeza mu gihugu cy’u Burundi gusuura umuryango w’uwahoze ari umugabo we nk’uko amakuru agera ku UMURYANGO abahimya.

Ndikumana Hamad Katauti wabaye myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi akaza no kuba umutoza wungirije wa Rayon Sports, yitabye Imana atangaje amazina y’umukobwa w’umurundikazi yavugaga y’uko ari ‘umugore we akunda’.

Umukobwa ukoresha amazina ya Uwayezu Jacky ku rukuta rwa Facebook yagowe no kwemera y’uko Katauti yitabye Imana. Uyu yasakaje amafoto ari kumwe na Katauti mu birori by’isabukuru aho Katauti yizihizaga imyaka 37 amaze avutse.

Jack yanditse avuga ko ‘Biragoye kubyakira’ .Uyu mukobwa niwe wa nyuma wahaye impano Katauti ya nyuma ku isabukuru y’amavuko ye.

Nta byinshi yavuze ku mubano bari bafitenya na Katauti gusa ngo uyu mukinnyi yari yatangiye kubyutsa umubano we na Jacky nyuma y’uko bari batandukanye.Nyamara Katauti yari yatangaje undi mukobwa w’umurundikazi witwa Jesca yashimangiraga y’uko ari umugore we.

Ndikumana Hamad yabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu yakiniye Rayon Sports mu bihe bitandukanye ndetse akina nk’uwabigize umwuga mu makipe atandukanye yo ku mugabane w’u Burayi harimo ayo mu Bubiligi ndetse na Cyprus ari na ho yakiniye imikino ya UEFA Champions league ndetse na Europa League.

Kuri ubu, Perezida Gianni Infantino ukuriye impuzamashyihamwe y’umupira w’amaguru ku isi hose (FIFA) yohereje ubutumwa bwihanganisha umuryango wa nyakwigendera Ndikumana Hamadi wari uzwi cyane ku izina rya Katawuti.

Infatino yagize ati: “Ni agahinda gakomeye kumva ko umukinnyi nka Hamad Ndikumana ‘Katawuti’ yaritabye Imana”.yakomeje agira ati: “Munyemerere rwose, mu izina ry’umuryango mpuzamahanga wa ruhago, mu izina ryanjye ku giti cyajye, nihanganishije mwebwe mwese mukunda ruhago nyarwanda”

REBA AMAFOTO:


Uyu mukobwa niwe wari wateguye ibirori by’isabukuru ya Katauti

Inshuti n’abavandimwe baracyashenguwe n’urupfu rwa Katauti


Jacky yahaye impano ya nyuma Katauti